Umubyeyi w’imyaka 16 y’amavuko yaturutse i Nyaruguru agera i Rutsiro ashakisha uwamuteye inda

Umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko ukomoka mu mudugudu wa Murambi, akagari ka Shororo mu murenge wa Busanze mu karere ka Nyaruguru amaze ukwezi kurenga ari mu karere ka Rutsiro ashakisha uwamuteye inda.

Uyu mukobwa avuga ko iyo nda bayimutereye i Kigali aho yari yaragiye kwiga abifashijwemo na mubyara wa nyina kubera ko abandi bana barindwi bose bavukana batigeze biga. Bamaze kumutera inda yahise ava mu ishuri, akaba yari ageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.

Avuga ko iyo nda yayitewe n’umuhugu witwa Nzamurambaho Frederick Eric uri mu kigero cy’imyaka 24 y’amavuko, bikaba bivugwa ko aba mu Ruhengeri, aho atungiye umugore watewe inda na murumuna we.

Mu rugo aho umukobwa yabaga i Kigali ngo bamusigiye umwana ngo asigare amurera bajya mu bukwe i Nyamirambo, umuhungu araza amufata ku ngufu mu ntebe zo mu ruganiriro, ba nyiri urugo bagarutse umukobwa atinya kubibabwira, icyakora abibabwira hashize iminsi ibiri.

Yaturutse i Nyaruguru mu Majyepfo aza gushakisha se w'umwana i Rutsiro mu Burengerazuba.
Yaturutse i Nyaruguru mu Majyepfo aza gushakisha se w’umwana i Rutsiro mu Burengerazuba.

Bahise bajya gutanga ikirego kuri polisi, umukobwa bamusuzumishije basanga yarasamye. Umuhungu we ngo yahise atoroka ava i Kigali agaruka iwabo mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Gihango mu kagari ka Bugina.

Polisi ngo yahise yohereza uwo mukobwa iwabo i Nyaruguru mu kwezi kwa kane 2013 babwira ababyeyi be ko bagomba kugumana n’uwo mukobwa wabo mu gihe uwo muhungu agishakishwa.

Umukobwa yabyaye tariki 07/07/2013 iwabo bamuha amafaranga 7500 ngo ajye gushakisha se w’umwana, amafaranga amushiriraho, abagenzi bari kumwe mu modoka bakagenda bamuteranyiriza itike nyuma yo kumva ibibazo bye.

Tariki 28/08/2013 yageze mu gace uwamuteye inda akomokamo, ababwira ko aje kureba umuryango wa se w’umwana kandi ko aje no kwitisha umwana izina, icyakora asanga uwo musore yari aje kureba ntawe uhaba babanza kumubwira ko asigaye aba mu mahanga, ariko nyuma umuntu aza kumwibira ibanga amubwira ko asigaye yibera mu Ruhengeri kandi ko yashatse n’umugore.

Abo mu muryango we bumvise amaze kuhamenya na bo bamubwiza ukuri ko asigaye aba mu Ruhengeri. Ngo baramuhamagaye kuri telefoni baramumuha baravugana amubwira ko yari aje kwitisha umwana izina. Umusore yamusubije ko nta mwanya afite wo kuza kurimwita, ahubwo ko ashobora kurimwitira kuri telefoni, ahita amwita Kwizera Joel.

Uyu mukobwa akimara kumenya ko uwamuteye inda yashatse undi mugore yasabye umuryango we kumuhamagara ngo agaruke amusange iwabo nibura yandikishe umwana amuhe n’indezo, ariko banga kumuhamagara.

Uyu mukobwa yerekeje kuri polisi ikorera mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro ababwira ikibazo cye, bamubwira ko agomba kuguma muri uwo muryango wamwakiriye agashakisha izina ry’agace uwamuteye inda aherereyemo noneho polisi ya Rutsiro igahamagara polisi yo muri ako gace bakamufata. Icyakora ngo ntabwo yabishoboye kuko umuryango w’uwo musore wakomeje kwanga kuhamubwira.

Uwo mukobwa yagumye kwa mukuru w’uwo musore yari aje kureba mu gihe kigera ku kwezi. Nyuma yaho, bamuhaye ibihumbi icyenda by’amafaranga y’urugendo baramubwira ngo atahe, ariko we ababwira ko ashaka na mituweli y’umwana, banga kuyimuha arahaguma, na ya yandi ibihumbi icyenda bamuhaye mbere barayamwiba.

Umunsi umwe ku mugoroba, umugabo nyiri urwo rugo ngo yaje yasinze aramwirukana ku ngufu ajya gucumbika mu baturanyi.
Ku wa mbere tariki 30/09/2013 uyo mukobwa yajyanye ikibazo cye kuri polisi, ajya ku karere ka Rutsiro, agera no ku biro by’murenge wa Gihango.

Kubera ko ataruzuza imyaka yo gushinga urugo yifuza ko uwamuteye inda nibura amuha mituweli n'indezo by'umwana.
Kubera ko ataruzuza imyaka yo gushinga urugo yifuza ko uwamuteye inda nibura amuha mituweli n’indezo by’umwana.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rutsiro akimara kumva ibibazo by’uwo mugore yahise amukusanyiriza amafaranga mu bakozi bari hafi aho ku karere babona ibihumbi 13, amufasha no kugera kuri polisi kugira ngo na bo bagikurikirane.

Abandi baturage na bo bumvise uburyo ikibazo cye gikomeye, ukuntu akiri muto n’ukuntu yiyemeje kuva iyo bigwa azanywe no gushakisha uwamuteye inda bamugirira impuhwe bamuha andi mafaranga ibihumbi bitatu.

Hagati aho umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihango na we yahise abwira umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Bugina kujya mu muryango wa se w’uwo musore akababwira ko bagomba gushakira uwo mugore ibihumbi makumyabiri, noneho ayo mafaranga akazakurwa mu munani wa se w’uwo mwana agasubizwa uwayatanze.

Uwo mugore na we nibamara kuyamuha yemeye ko ahita asubira iwabo i Nyaruguru mu gihe uwamuteye inda agishakishwa.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo   ( 19 )

Iyi nkuru irababaje pe.Polisi ya Gihango ni iyo kugawa.
Ni gute batinyuka kubwira umwana uhetse undi mwana ngo najye gushaka amakuru y’aho uwamuhohoteye ari?Hari icyo
atababwiye se?Bakwiye kubazwa impamvu bazarira gutabara uriya mwana,ngo bafate iriya ngirwa mugabo.Ubu se ni ibi
bahora batwigisha ngo turwanye ihohoterwa ry’abana,bo batihutira gufata ngo bahane uwakoze ibintu nk’ibi by’agahomamunwa?

Kwizera yanditse ku itariki ya: 3-10-2013  →  Musubize

Associations z’abagore ndetse na transparency international nibahagurukire icyo kibazo barenganure uwo mwana. Polisi nikore akazi kayo pe.
Nzi ko Ingabire Marie Imakulata wa transparency International namenya aka karengane, azakora ibishoboka akarenganura uyu mwana wafashwe ku ngufu.
Ariko se abagore bo b’abayobozi nabo bagombye guhagurukira iki kibazo, uwo mwana akazasubira mu ishuri.

ludoviko yanditse ku itariki ya: 3-10-2013  →  Musubize

Dushimiye abayobozi kukarere,umurenge,akagari n’abaturage bafashije uriya mwana w’umukobwa ariko rwose police y’u Rwanda tuyiziho ubushishozi n’ububasha bwo kugenza nogufata abanyamakosa,nigerageze ifate uriya mugizi wa nabi kandi ababyeyi be bazi neza aho yagiye kwihisha.Ese buriya,ababyeyi buriya musore,ntibategekwa kwerekana aho umwana wabo yagiye kwihisha?
Abavuga ngo uriya ni "UMUGORE",sibyo,ahubwo ni "umwana" wabyaye undi mwana.Nonese buriya umwana azashobora kurera undi mwana?

jean pierre Mashakarugo yanditse ku itariki ya: 3-10-2013  →  Musubize

uwo mwana arimo guteraganwa! ushaka kumufasha yacisha he inkunga?

ngombwa yanditse ku itariki ya: 3-10-2013  →  Musubize

Birababaje kandi biteye isoni.

Uyu mwana yahohotewe agiterwa inda. none inzego zose(polisi, ababyeyi, sosiyeti y’itumanaho iyo ngirwamugabo ikoresha ivugana n’umuryango wayo) zikwiriye kubihagurukira uyu mugizi wa nabi agafatwa. Naho ibyindezo ni ngombwa ariko hihutirwe gushaka uko uyu mwana arengerwa n’ubutabera. Please inkuru nk’iyi ntigatambuke ngo isomwe gusa birangirire aho ahubwo hakorwe ubuvugizi.

RIGHT yanditse ku itariki ya: 3-10-2013  →  Musubize

uyumwana yararenganye abagabo nkaba koko tuzabagire gute

alias yanditse ku itariki ya: 3-10-2013  →  Musubize

uyu mwana ararengana pe! Police kuki yirengagije akazi kayo koko buriya se umwana niwe wagombaga gushaka adress zuwo mugabo cg police niyo yagombaga ku bikora.
birababaje

kiki yanditse ku itariki ya: 3-10-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka