Umubano wacu wahuye n’utubazo ariko ni ntamakemwa - Minisitiri Grant
Minisitiri w’Ubwongereza ushinzwe Iterambere Mpuzamahanga n’ Afurika by’umwihariko atangaza ko umubano w’u Rwanda n’u Bwongereza umeze neza nubwo utabuze utubazo.
Minisitiri Grant Shapps yabitangaje mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Musanze mu Murenge wa Gataraga kuri uyu wa 10 Nzeli 2015, ubwo yasuraga ibikorwa by’iterambere igihugu cye gitera inkunga kibinyujije mu Kigega Mpuzamahanga cy’Iterambere (DFID).

Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wamubajije niba ifatwa rya Gen. Karenzi Karake ryarahungabanyije umubano w’ibihugu byombi, yavuze ko ari mwiza ariko ko wahuye n’utubazo we agereranya n’imikuku y’umuhanda.
Yagize ati “Rwose ubucuti buvuze ibintu byinshi uhura na byo, inzira irimo imikuku, sinari kuba ndi hano iyo umubano uba utariho n’utubazo twabayeho. Mu buryo bufatika muribonera ko twubaka umubano wihanganira ibibazo kandi udahungabanywa n’ikibazo kimwe.”
Uyu muyobozi wo mu rwego rwo hejuru asuye u Rwanda nyuma y’igihe gito, umuyobozi w’urwego rushinzwe iperereza n’umutekano mu Rwanda(NISS), Lt. Gen. Karenzi Karake, watawe muri yombi n’igipolisi cy’u Bwongereza, akaza kurekurwa n’ibyo gukurikiranwa na Espagne biteshejwe agaciro.

Mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Musanze, Minisitiri Grant yasuye umuhanda ukorwa mu murenge wa Gataraga muri gahunda ya VUP, DFID itera inkunga, ashima uko inkunga batanga ikoreshwa neza.
Yunzemo ati “Amafaranga dutanga akoreshwa neza, inzira amafaranga atangwamo n’ubuyobozi bikorwa neza,…imikoreshereze yayo usanga inoze mu buryo budasanzwe utasanga ahandi muri Afurika.”
Kanamugenga Esron ubana n’ubumuga bwo kutabona, ahabwa inkunga y’ingoboka ingana ibihumbi 21 buri kwezi itutse muri aya mafaranga. Iyi nkunga yamufashije kubaka inzu iciriritse ndetse agura n’amatungo magufi.
Mukampazimpaka Petronille, avuga ko amafaranga akura muri VUP amufasha kwita ku muvandimwe ufite ubumuga akabasha kurya no kubona imyambaro ye.
NSHIMIYIMANA Leonard
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Bakomeze batwihere amaramuko(ndavuga ku mapawundi)ni abantu b’abagabo ndabashyimye bateze imbere uburezi ni sawa cyane Ngo uyu mugabo ashinzwe Afurika?!!!!!!Bataduhaye kubaho byatugora tu!!
Ndishimye cyane kuba umubano w’u Rwanda n’ubwongereza wongeye kumera neza, nubwo hari hajemo utubazo ariko twarakemutse.