Umubano mwiza hagati y’abantu ngo ni ipfundo ry’iterambere

Depite Astrid Schimitt wo mu gihugu cy’Ubudage ubwo yari i Kansi ku wa 16 Ukwakira 2015 yavuze ko umubano mwiza hagati y’abantu ari ipfundo ry’iterambere rirambye.

Uyu mudepite wo mu gihugu cy’Ubudage akomoka mu Ntara ya Rhenanie Palatinat mu gace gaherereyemo ishuri rya Saint Mathias Gymnasium rifitanye umubano n’ishuri ryitiriwe St Francois d’Assise riherereye mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara.

Imbere hari Depite Astrid Schimitt na Twahirwa Nicodeme, Umuyobozi w'Ishuri ryitiriwe St Francois d'Assise ry'i Kansi.
Imbere hari Depite Astrid Schimitt na Twahirwa Nicodeme, Umuyobozi w’Ishuri ryitiriwe St Francois d’Assise ry’i Kansi.

Depite Astrid Schimitt, asura iri shuri rya St Francois d’Assise, yagaragaje ibyishimo byo kuba kuva uyu mubano watangira mu mwaka wa 2007, noneho abashije kugera mu Karere ka Gisagara.

Akomeza avuga ko ubwo yaherukaga mu Rwanda muri 2002, ubu bitandukanye n’uko yarusanze, cyane ku bijyanye n’imyubakire ndetse n’isuku irangwa ahantu hose.

Ariko agendeye ku mubano abanysehuri bo mu Budage bafitanye n’abo mu Rwanda, ari na byo byari byamuzinduye avuga ko utuma impande zombi zihungukira ibizifasha gutera imbere.

Depite Astrid Schimitt n'umukozi wa Jumelage Rhenanie Palatinat Rwanda basura aho abanyeshuri baryama.
Depite Astrid Schimitt n’umukozi wa Jumelage Rhenanie Palatinat Rwanda basura aho abanyeshuri baryama.

Yagize ati “Uyu mubano ni uburyo bwiza buganisha ku iterambere rya twese kuko dufite isi imwe! Niba rero tubaho ubuzima bumwe tugomba kubana.”

Yongeyeho kandi ko mu mubano nk’uyu abantu bagenda bigishanya uburyo bw’imibereho kandi bose bakabyungukiramo.

Abanyeshuri bo muri St Francois d’Assise na bo, cyane cyane abibumbiye muri club ya Jumelage, bavuga ko hari byishi bamaze kungukira kuri bagenzi babo bo mu Budage ndetse ko banabona bizabafungurira indi miryango.

Isimbi Megan, uhagarariye iyi club, ati “Turandikirana, tukabwirana ibyo dukora, tukamenya iby’ahandi kandi biduha no kumva ko twungutse inshuti.”

Abanyeshuri ba St Francois d'Assise.
Abanyeshuri ba St Francois d’Assise.

Twahirwa Nicodem, Umuyobozi w’ishuri ryitiriwe St Francois d’Assise, na we ahamya ko uyu mubano bamaze kuwungukiramo byinshi.

Kuva mu 2007 utangira hagati y’ibigo byombi, ishuri rya St Francois d’Assise rimaze kwakira inkunga ibarirwa agaciro ka miliyoni 11 z’amafaranga y’u Rwanda. Iyi nkunga ikaba yarazaga ari iyo kubunganira mu kuzamura ireme ry’uburezi bw’abaherererwa.

Clarisse Umuhire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka