Uko umuganda wagenze hamwe na hamwe mu gihugu-AMAFOTO
Nk’uko biba biteganyijwe icyumweru cya nyuma cy’ukwezi kiba cyarahariwe igikorwa cy’umuganda aho abaturage bareba igikorwa cy’ingirakamaro bakwiye gukorera hamwe kandi bakanungurana ibitekerezo ku byabateza imbere
RUHANGO
Umuganda mu karere ka Ruhango wakorewe mu murenge wa Ntongwe Akagari ka Nyagisozi Umudugudu wa Karama, hatewe ibiti bisaga ibihumbi 3 kuri hegitari 6.
Inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage gukora umuganda.



NYANZA
Abayobozi banyuranye bari mu murenge wa Busoro aho umuganda wakorewe ku rwego rw’akarere hanategerejwe
NYAMAGABE
Umuganda wibanze ku gutera igiti mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije




NYAGATARE
Nyagatare umuganda wakorewe mu mudugudu wa Gihirobwa Akagari ka Rutaraka Umurenge wa Nyagatare. Haraterwa ibiti ku musozi wa Busana.





NGOMA
umuyobozi w’Akarere ati hagiye gutangizwa icyumweru cyo kwigisha abaturage kurya neza ngo kuko bitumvikana ko barwaza bwaki

RUSIZI
Rusizi umuganda wakorewe mu murenge Wa Gihundwe mû kagari ka burunga aho abaturage n’abayobozi b’akarere ndetse n’abadepite bari guhanga ikibuga cy’umupira.
Rusizi abayobozi b’akarere n’abasenateri ndetse n’abaturage bari guhanga ikibuga cy’umupira w’amaguru Ku ikigo cy’urubyiruko cy’akarere ka Rusizi bafatanyije kandi n’urubyiruko rw’inshi rw’akarere muri uyu muganda.


GICUMBI
Abaturage bo Mu murenge wa Miyove mu karere ka Gicumbi bari mu muganda aho bari gucukura umuyoboro w’amazi.

Abanyamakuru
Musanabera Ernestine
Sebasaza Gasana Emmanuel
Twizeyeyezu Jean Pierre
Muvara Eric
Caissy NAKURE
Gakwaya Jean Claude
Musabwa Ephrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|