Uko umuganda usoza ukwezi witabiriwe - AMAFOTO

Kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Gashyantare 2016, Abaturarwanda bitabiriye igikorwa cy’umuganda ngaruka kwezi mu gihugu hose, kibanze ku gutunganya bikorwa remezo.

Abanyamakuru bacu bakorera mu turere dutandukanye baduteguriye amafoto agaragaza uko cyagiye kitabirwa aho bakorera.

Mu Karere ka Nyanza

Abatuye mu Karere ka Nyanza batangiriye umuganda ku gihe basibura imihanda.
Abatuye mu Karere ka Nyanza batangiriye umuganda ku gihe basibura imihanda.
Ariko imvura yaguye yaje kubarogoya bituma babanza kuyugama, ihise bakomeza ibikorwa barimo.
Ariko imvura yaguye yaje kubarogoya bituma babanza kuyugama, ihise bakomeza ibikorwa barimo.

Mu Karere ka Kamonyi

Abayobozi b'akarere bifatanyije n'abaturage b'Umudugudu wa Mushimba, Akagali ka Kigembe mu Murenge wa Gacurabwenge, mu muganda w'ukwezi.
Abayobozi b’akarere bifatanyije n’abaturage b’Umudugudu wa Mushimba, Akagali ka Kigembe mu Murenge wa Gacurabwenge, mu muganda w’ukwezi.
Bari gusiza ikibanza cyo kubakira utishoboye.
Bari gusiza ikibanza cyo kubakira utishoboye.
Nyuma y'umuganda hakurikiyeho inama yahuje abaturage n'ubuyobozi.
Nyuma y’umuganda hakurikiyeho inama yahuje abaturage n’ubuyobozi.

Mu Karere ka Burera

Muri Burera bari mu muganda wo kubaka amazu y'abatishoboye.
Muri Burera bari mu muganda wo kubaka amazu y’abatishoboye.
Igice kinini cy'ubakwa n'amaboko y'abaturage.
Igice kinini cy’ubakwa n’amaboko y’abaturage.
Inzego zitandukanye zirimo n'abashinzwe umutekano baha umubyizi abaturage.
Inzego zitandukanye zirimo n’abashinzwe umutekano baha umubyizi abaturage.

Mu Karere ka Nyagatare

Umuganda wakorewe mu Mudugudu wa Gacundezi ya 2 Akagari ka Gacundezi, mu Murenge wa Rwimiyaga. hakozwe igikorwa cyo kubaka amazu y'Abanyarwanda birkanywe muri Tanzaniya ataruzura.
Umuganda wakorewe mu Mudugudu wa Gacundezi ya 2 Akagari ka Gacundezi, mu Murenge wa Rwimiyaga. hakozwe igikorwa cyo kubaka amazu y’Abanyarwanda birkanywe muri Tanzaniya ataruzura.

Mu Karere ka Kirehe

Umuganda k rwego rw'akarere wabereye ku rwego rw'akarere mu Kagali ka Mwoga, mu Murenge wa Mahama, ahasiburwa umuhanda wari wararengewe n'ibigunda.
Umuganda k rwego rw’akarere wabereye ku rwego rw’akarere mu Kagali ka Mwoga, mu Murenge wa Mahama, ahasiburwa umuhanda wari wararengewe n’ibigunda.
Nyuma y'umuganda habaye inama.
Nyuma y’umuganda habaye inama.

Mu Karere ka Huye

Umuyobozi w'akarere, wongeye gutorerwa uyu mwanya, Eugène Kayiranga Muzuka, na Perezinda w'inama Njyanama Dr. Jean Chrisostome, bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Mbazi gutunganya imbuga z'ahubatswe amazu y'abatishoboye icyenda bari batuye mu gishanga cya Rwabuye.
Umuyobozi w’akarere, wongeye gutorerwa uyu mwanya, Eugène Kayiranga Muzuka, na Perezinda w’inama Njyanama Dr. Jean Chrisostome, bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Mbazi gutunganya imbuga z’ahubatswe amazu y’abatishoboye icyenda bari batuye mu gishanga cya Rwabuye.
Abatujwe aha, bimuwe kubera imyuzure iba muri icyo gishanga iherutse no gusenya amwe mu mazu.
Abatujwe aha, bimuwe kubera imyuzure iba muri icyo gishanga iherutse no gusenya amwe mu mazu.
Imvura yaguyeho gato ariko ntiyababuza gukomeza imirimo barimo.
Imvura yaguyeho gato ariko ntiyababuza gukomeza imirimo barimo.

Mu Karere ka Rulindo

Umuganda wo kutuza abantu mu midugudu no kuvana abantu mu manegeka ku rwego rw' intara y'Amajyaruguru wabereye mu Karere ka Rulindo.
Umuganda wo kutuza abantu mu midugudu no kuvana abantu mu manegeka ku rwego rw’ intara y’Amajyaruguru wabereye mu Karere ka Rulindo.
Goverineri Bosenibamwe ashyira ibuye ry'ifatizo Ku kibanza cy'umuturage bari kubakira.
Goverineri Bosenibamwe ashyira ibuye ry’ifatizo Ku kibanza cy’umuturage bari kubakira.
Mu murenge wa Shyorongi abitabiriye umuganda bari benshi. Hasijwe ibibanza hanaharurwa imihanda.
Mu murenge wa Shyorongi abitabiriye umuganda bari benshi. Hasijwe ibibanza hanaharurwa imihanda.
Baganiriye n'abayobozi nyuma y'umuganda.
Baganiriye n’abayobozi nyuma y’umuganda.

Mu Karere ka Muhanga

Minisitiri Biruta (wicaye hagati) mu biganiro kuri gahunda yo gutura mu Mudugudu yabaye nyuma y'umuganda.
Minisitiri Biruta (wicaye hagati) mu biganiro kuri gahunda yo gutura mu Mudugudu yabaye nyuma y’umuganda.

Mu Karere ka RUhango

Umuyobozi w'akarere mushya yahise yitabira umuganda wabereye mu Kagari ka Bunyogombe, Umurenge wa Ruhango, basibura umuhanda.
Umuyobozi w’akarere mushya yahise yitabira umuganda wabereye mu Kagari ka Bunyogombe, Umurenge wa Ruhango, basibura umuhanda.

Mu Karere ka Nyaruguru

Muri Nyaruguru umuganda wakozwe hunakirwa umugabo witwa Nzaramba Janvier, wari utuye mu manegeka mu Kagari ka Mpanda Umurenge wa Kibeho.
Muri Nyaruguru umuganda wakozwe hunakirwa umugabo witwa Nzaramba Janvier, wari utuye mu manegeka mu Kagari ka Mpanda Umurenge wa Kibeho.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ibi ni byiza rwose dukomeze kwiyubakira igihugu binyuze mu bikorwa nk’ibi

Gafirita yanditse ku itariki ya: 28-02-2016  →  Musubize

turabashimira byinshi mutugezaho

Iraguha peter yanditse ku itariki ya: 28-02-2016  →  Musubize

NATWE IMVURA YAGUYE ARIKO NTIYATUBUJIJE KUWUKORA

J.D’AMOUR yanditse ku itariki ya: 27-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka