Uko igikorwa cy’umuganda kitabiriwe hirya no hino mu gihugu - AMAFOTO
Kigali Today yabahitiyemo amwe mu mafoto yaranze igikorwa cy’umuganda cyabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 30/5/2015, nk’uko abanyamakuru batandukanye bacu bari bahari bahatubereye.

Mu murenge wa Byimana, mu karere ka Ruhango hakozwe umuganda wahuriweho n’ibigo bitandukanye n’amavuriro mu gutunganya imihanda hanaterwa n’ibyapa.

Mu kagali ka Rurenge mu murenge wa Rukomo mu karere ka Nyagatare, hakozwe umuganda wo gukurungira amazu y’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya.

Mu kagali ka Rurenge mu murenge wa Rukomo mu karere ka Nyagatare, hakozwe umuganda wo gukurungira amazu y’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya.

Mu murenge wa Bungwe mu karere ka Burera hakozwe umuganda wo guharura imihanda yo muri uyu murenge.

Mu murenge wa Bungwe mu karere ka Burera hakozwe umuganda wo guharura imihanda yo muri uyu murenge.

Mu murenge wa Kinazi, mu karere ka Kamonyi igikorwa cy’umuganda cyakorewe ahantu hatandukanye nko mu mudugudu wa Sogwe ahaharuwe umuhanda w’ahazubakwa umudugudu wagenewe guturwamo.

Mu murenge wa Kinazi, mu karere ka Kamonyi igikorwa cy’umuganda cyakorewe ahantu hatandukanye nko mu mudugudu wa Sogwe ahaharuwe umuhanda w’ahazubakwa umudugudu wagenewe guturwamo.

I Gikondo mu murenge wa Kabeza, mu karere ka Gasabo hakozwe umuganda wo kurindaniza umuhanda wari warajemo ibinogo.

Mu kaere ka Muhanga bafashe imodoka zitwara abagenzi kubera kutitabira umuganda kandi ba nyirazo bakaza gucibwa amande.

Muk karere ka Kirehe abaturage biganjemo urubyiruko bakoze umuganda, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana akaba yaje kwifatanya nabo.

Ingabo nazo zaje gutanga umusanzu wazo mu guharura imihanda.
Kigali Today
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|