Uko igikorwa cy’umuganda kitabiriwe hirya no hino mu gihugu - AMAFOTO
Nk’uko bisanzwe buri wa gatandatu wa nyuma w’umuganda, Kigali Today ibagezaho uko igikoa cy’umuganda kiba cyagenze hirya no hino mu gihugu. Uyu munsi twabahitiyemo amwe mu mafoto abanyamakuru bacu baherereye mu turere dutandukanye bafashe agaragaza uko umuganda w’uyu munsi tariki 31/1/2015 witabiriwe.

Mu karere ka Nyagatare ku rwunge rw’amashuri ya Nyagatare hagombaga kubakwa ibyumba bitatu by’amashuri, byubatswe n’abaturage bo mu midugudu itatu ariyo Nyagatare ya Mbere, Nyagatare ya Kabiri na Nyagatare ya Gatatu.


Mu karere ka Muhanga naho hakozwe umuganda wo kubaka ibyumba bitandatu by’amashuri abanza aherereye mu murenge wa Nyamabuye, mu kagali ka Gifumba. Umuyobozi w’ingabo mu ntara y’Amajyepfo. Gen. Alexis Kagame nawe yitabiriye iki gikorwa cy’umuganda.






Mu karere ka Nyaruguru, mu murenge wa Kivu, mu kagali ka Rusuzumiro naho habaye umuganda wo kubaka ibyumba by’amashuri bibiri.




Mu karere ka Kamonyi ho hakozwe umuganda wo gucukura imiferege impande z’imihanda.



Mu karere ka Ngoma, hakozwe umuganda wo gusibura imirongo yo muri kaburimbo, yakozwe n’abanyamuryango ba Kibungo Mont Rotary.


Mu karere ka Karongi habereye igikorwa cy’umuganda cyo kubaka ibyumba bitatu by’amashuri, igikorwa kitabiriwe na Minisitiri ushinzwe kurwanya ibiza no gucyyura impunzi, Seraphine Mukantabana.


Mu karere ka Gisagara naho umuganda wakorewe mu murenge wa Mugombwa, mu kagali ka Mukomacara, ahakozwe ibikorwa bijyanye no kubaka ikigo cy’ubuzima kuko abahatuye byabagoraga kwivuza.
Kigali Today
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Gatsibo twakoze umuganda ufite agaciro ka miliyoni zirenga 55
none ntiturimo kandi muhafite journaliste
No mu Karere ka Gisagara hari Intumwa za rubanda zitabiriye umuganda mu murenge wa Muganza, Akagali ka Rwamiko. Igikorwa cyari ugutera ingemwe za kawa. Hari Senateri Nkusi Laurent, depite Karemera Thierry na depite Mukandutiye Speciose bamaze iminsi basura ingo zacu bareba uko tubayeho, ibibazo dufite nuko twumva gahunda za Leta. Nibakomerezaho turabishimiye rwose pe!!