Uko igikorwa cy’umuganda kitabiriwe hirya no hino mu gihugu - AMAFOTO
Buri wa gatandatu wa nyuma mu gihugu hose haba igikorwa cy’umuganda. Nk’uko bisanzwe tubahitiramo amwe mu mafoto yaranze iki gikorwa mu turere dutandukanye aba yafashwe n’abanyamakuru bacu bahakorera.
Mu karere ka Muhanga, abaturage bakoze umuganda wo guharura imihanda yagiye ikatwa mu midugudu yabo.

Mu karere ka Ruhango abaturage biganjemo urubyiruko rwahuriye mu murenge wa RUhango mu muganda wo guharura umuhanda.


Mu karere ka Nyamagabe, Minisitiri w’urubyiruko Jean Philbert Nsengimana yifatanyije n’urubyiruko rwo muri aka karere mu gikorwa cy’umuganda w’ukwezi.



Mu karere ka Nyanza, Minisitiri ushinzwe iterambere ry’umuryango Oda Gasinzigwa, yifatanyije n’abaturage mu gusiza ikibanza by’abatishoboye bo mu murenge wa Busasamana.




Mu karere ka Nyagatare, abaturage bo mu midugudu ya Nyagatare ya 1, 2 na 3 bakoze umuganda wo gutema ibihuru ahagana ku mugezi w’Umuvumba.



Mu karere ka Rwamagana naho hakozwe umuganda hatemwa ibihuru n’ibigunda.


Mu karere ka Gakenke umuganda wakorewe mu murenge wa Gakenke mu kagali ka Nganzo, ahahanzwe umuhanda mushya.


Mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kabeza, Umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame yafatanyije n’abaturage mu gikorwa cyo guharura umuhanda.

Mu karere ka Bugesera mu murenge wa Shara naho haharuwe umuhanda mushya.

Mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Gacurabwenge, Minisitiri w’Imari Amb. Gatete Claver yifatanyije n’abaturage mu gusana inzu y’umuturage wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


Kigali Today
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|