Uko igikorwa cy’umuganda cyitabiriwe hirya no hino mu gihugu - AMAFOTO
Buri wa gatandatu wa nyuma mu gihugu hose haba igikorwa cy’umuganda. Nk’uko bisanzwe tubahitiramo amwe mu mafoto yaranze iki gikorwa mu turere dutandukanye aba yafashwe n’abanyamakuru bacu bahakorera.
Umuganda w’uku kwezi wahuriranye n’umunsi wo gutera igiti, aho byari biteganyijwe ko kuri uyu munsi mu gihugu cyose byihura haterwa ibiti bigera kuri miliyoni 30.
Mu murenge wa Rugarama mu karere ka Burera mu ntara y’Amajyaruguru bapfutse batera imigano ku nkengero z’ikiyaga cya Burera.


Mu karere ka Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba naho Abanya-Cote d’Ivoire bari mu ruzinduko mu Rwanda bakoze umuganda .




Mu karere ka Nyaruguru mu ntara y’Amajyepfo mu murenge wa Mata, umuganda wakorewe mu mudugudu wa Nacyondo ahatewe ibiti ku miringoti y’imirima.





Mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo, umuyobozi w’aka karere, Yvonne Mutakwasuku na Senateri Marie Claire Mukasine bifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Shyogwe mu gikorwa gucukura imirwanyasuri no gutera ibiti.


Mu karere ka Nyagatare mu ntara y’Iburasirazuba, umuyobozi w’akarere n’umuyobozi wa sosiyete y’itumanaho ya Airtel nibo bari bahagarariye igikorwa cyo kubakira imiryango 64 y’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya.


Mu karere ka Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba hatewe ibiti mu nkengero z’ikiyaga cya Rweru.


Mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo naho hatewe ibiti bya Gereveriya mu mirima ya Kawa, mu rwego rwo kugira ngo zijye zitanga igicucu bitume Kawa yera neza.


Mu karere ka Nyanza, bakiriye Minisitiri w’iterambere ry’umuryango Oda Gasinzigwa wifatanyije n’abaturage gutera ibiti.

Mu karere ka Kamonyi mu ntara y’Amajyepfo naho hagaragaye ubwitabira bw’abaturage bari baje gutera ibiti.


Mu karere ka Kirehe mu murenge wa Mpanga, mu ntara y’Iburengerazuba hakozwe igikorwa cyo gutera ibiti ibihumbi 50 kuri hegitari 30, kikaba kitabiriwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi Gerardine Mukeshimana na Depite Berthe Mujawamaliaya.


Mu karere ka Nyamagabe mu ntara y’Amajyepfo hatewe ibiti bigera ku bihumbi 10, mu gikorwa cy’umuganda cyahuriwemo n’abaturage n’abayobozi. Ibiti byatewe harimo ibivangwa n’imyaka n’ibirinda ubutaka isuri. Depite Ignacienne Nyirarukundo n’abyobozi b’akarere n’inzego z’umutekano nibo bitabiriye iki gikorwa.


Mu karere ka Gasabo, Jean Pierre Masozera waraye atorewe kuyobora aka karere by’agateganyo mu gihe cy’umwaka usigaye ngo manda y’amayobozi b’uturere isozwe, yakoreye umuganda mu murenge wa Ndera, aho yafatanyije n’abaturage n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali gutangira inyubako y’isoko ry’uyu murenge.



Kigali Today
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
tubashimiye amakuru meza mutugezaho buri munsi kandi kugihe gusa nigute umuntu yajya abagezaho amakuru anyuranye yo mu karere.