Uko ibiciro bishya by’amashanyarazi bizaba bihagaze (Updated)
Guhera mu kwezi kwa 07/2012 ibiciro by’umuriro w’amashanyarazi birahinduka, aho mu ngo zisanzwe igiciro kizava ku mafaranga y’amanyarwanda 112 kuri Kilowati kikagera ku 134, hakiyongeraho umusoro kikagera ku 156, nk’uko ubuyobozi bw’ Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Imirimo ifitiye igihugu Akamaro (RURA) byabitangaje.
Iyi mpinduka yatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 20/06/2012, inareba inganda zo ziazjya zibarirwa ku masaha, aho mu masaha y’amanywa guhera i Saa Moya kugera ku zindi z’umugoroba umuriro uzaba ugura hagati y’amafaranga 168 n’I 198 harimo imisoro.
Mu gihe mu masaha y’ijoro inganda guhera i Saa Tanu z’ijoro kugeza Saa Moya za mugitondo, ibicoro bizajya biba biri ku mafaranga 96, hajyamo imisoro bikagera ku 113.
Gatarayiha, umuyobozi wa RURA yatangaje ko mu rwego rwo kugendera ku gaciro ifaranga rifite muri iki gihe, kuko ibiciro byari bikiriho ari ibyo mu 2006, EWSA ikitwa Electrogaz.
Yatangaje ko ukurikjie uko ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro kuva mu 2006, ibiciro by’amashanyarazi bitari bijyanye n’igihe, bikaba ari mpamvu ibiciro byazamuweho amafaranga agera kuri 20%.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Igiciro mungo incyo kiri 156Frw/kw naho ibya 198Frw/Kw n’ibyinganda. Ndumva nkatwe bitatureba niba ntanganda dufite. Ntakundi twihangane
Ntacyo twahindura ku biciro byatangajwe, ariko EWSA iracyakoreha ibikoresho bya kera, ugasanga nk’aho imashini zihari zagombaga gutanga amazi mu myaka 20 ishize arizo zigihari kandi umubare w’abafatabuguzi umaze kwikuba inshuro nyinshi bityo amazi akaba ari kubura cyane. Urabona ko nta na gahunda bamenyesha abakiriya babo bityo akaba nta kizere dufite ko bizahinduka vuba.
Ikindi kibazo gikomeye ni igihe umufatabuguzi usanga mu gihe atarahabwa compteur y’amazi bamubarira forfait iri hejuru cyane kandi ugasanga iyo umufatabuguzi ahohotewe n’aba ba ’kizigenza’ ntaho ashobora kubariza ikibazo cye.
Gusa sinabura kubashimira ko servisi zabo nibura zihuta ugereranije na mbere ya genocide, kuko mbere ho hari n’ubwo wamaraga amezi atandatu utarabona umuriro wasabye, wagombye gusenga menshi.
Mudosobanurire ubwo buryo bwa ninjoro none se byaba bimeze nkaza promotion zigenda zitangwa na ma companie yi tumanaho mudusabanurire twese tubimenye.
murakoze
nimba 19h00-7h00 ari 113 frw naa 17h00-23h00 ari 198FRW ko bitumvikana mudusobanurire, murabona ko kongerwa salaire yabakora muri Leta bitangiye kutugiraho ingaruka,