Uko abayobozi batandukanye bifuza Afurika y’ejo hazaza
Ubwo hasozwaga ku mugaragaro inama ngaruka mwaka ya 49 ya Banki ny’Afurika itsura amajyambere yari iteraniye i Kigali kuva tariki 19-23/05/2014, abayobozi batandukanye bayitabiriye batangaje bimwe mubyo bifuza ko byaranga uyu mugabane mu bihe bizaza.
Ibikurikira ni ibitekerezo by’abayobozi batandukanye barimo abakuru b’ibihugu, aba Minisitiri, abayobozi b’ibigo by’imari, ibishinzwe iterambere muri Afurika no hirya no hino ku Isi, abakuriye imiryango mpuzamahanga, n’abandi batandukanye; byakusanyijwe n’umunyamakuru wa Kigali Today, Dan Ngabonziza.
Perezida Paul Kagame w’u Rwanda

“Afurika ikwiye kwita ku ugutanga ibisubizo byinshi kugirango ihinduke. Tumaze imyaka myinshi dushakisha ibisubizo ku bibazo by’Afurika, ariko tutita cyane ku bikenewe gukorwa n’uko twabikora mu buryo bunoze kugirango bitange umusaruro. Ibi bibazo turabizi, yewe tujya tunaganira ibisubizo byabyo, ariko icya ngombwa kikibura ni ukobona ibintu bikozwe.”
Ali Bongo Ondimba, Perezida wa Gabon

“Dukwiye guhindura umutungo kamere wacu mo inganda zitanga akazi ku bakiri bato. Ibi nibyo soko y’ubukungu n’iterambere by’uyu mugabane.”
Nkosazana Dlamini-Zuma, umuyobozi w’umuryango w’Afurika yunze Ubumwe (AU)

“Dukeneye ubuyobozi butekereza Afurika muri rusange, atari ibihugu byabo gusa kuko twese hamwe turi umugabane, ariko ku muntu ku giti cye, turi bato cyane. Dukeneye ubuyobozi bwumva ko Abanyafurika, cyane cyane abakiri bato, bashobora kuvamo abantu beza…ubuyobozi bushyira ingufu nyinshi mu rubyiruko. Iyi niyo nzira yonyine yatugeza ku iterambere rirambye.”
William Ruto -Visi Perezida wa Kenya

“Afurika ikeneye ubuyobozi bufata ibyemezo bihamye n’imishinga yahindura uyu mugabane mu buryo bwihuse. Rimwe na rimwe usanga tuzi ibi bibazo ndetse n’ibisubizo byabyo, ariko kubona abayobozi nyabo babikemura biracyari ingorabahizi. Igihe kirageze aho abayobozi b’Afurika bita kugukora ibitanga umusaruro.”
Dr. Donald Kaberuka, Perezida wa Banki nyafurika itsura Amajyambere(BAD)

“Nkuko uwahoze ari Perezida w’Afurika y’Epfo Nelson Mandela yabivuze, ubukene ntabwo ari umuvumo. Bushobora kurandurwa burundu. Nka BAD, urugendo ruracyari rurerure kandi turacyafite byinshi byo gukora, kuko hakiri ama miliyoni y’Abanyafurika bakibaza aho kubona akazi n’uko bahindura ubuzima bwabo.”
Olusegun Obasanjo, uwahoze ari Perezida wa Nigeria

“Turifuza kubona Afurika aho buri wese atavutswa uburenganzira, aho uwo ari we wese ahabwa amahirwe yo guteza imbere icyo aricyo…Afurika irangwa n’uruhare rwa buri wese mu iterambere n’imibereho myiza y’umugabane.”
Thabo Mbeki wahoze ayobora igihugu cya Afurika y’Epfo

“Dukeneye Afurika itarangwa n’intambara, urugomo n’ubukene…Afurika irangwa no gushyigikira iterambere ry’abagore kandi itarangwamo ruswa. Nyuma y’ibi kandi dukeneye kwisuzuma, kuvugisha ukuri, twemera amakosa rimwe na rimwe dukora, tukamenya aho tugana ndetse n’ibyo dushaka kugeraho.”
Kerfalla Yansane-Minisitiri wa Mine mu gihugu cya Guinea Conakry

“Hakenewe ko umutungo kamere w’Afurika ugirira akamaro bene wo cyane cyane abaturiye aho ucukurwa. Tugomba guharanira ko habaho ubwuzuzanye hagati y’ama sosiyete awucukura ndetse n’abaturage b’aho ucukurwa.”
Mo-Ibrahim -Umunyemari akaba n’umuyobozi wa Mo-Ibrahim Foundation

“Nifuza ko Urubyiruko rwahabwa ingufu n’ubushobozi mu miyoborere y’Afurika y’ejo hazaza.”
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Dr. Donald Kaberuka,Olusegun Obasanjo na Thabo Mbeki , ibyo aba bagabo bavuze niyo MIZI(RACINES) igomba kuzamukiraho iterambere rya Afurika , hanyuma abandi bose ibyo bavuze bikaba igiti n’amashami ndetse n’imbuto z’iryo terambere. None se nta mizi , igiti cyabaho ? Amashami se yabaho? Imbuto se zakwera? Tujye twibaza rwose. Murakoze ibyo aribyo byose aba bayobozi rwose batanze ibitekerezo byiza cyane , hasigaye kubishyira mu bikorwa ku buryo butanga umusaruro, Afurika tukanezerwa.