Ku rwego rw’igihugu, umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihirijwe mu Karere ka Ngoma, witabirwa n’abayobozi bakuru b’igihugu barimo Minisitiri w’intebe, Anastase Murekezi.
Muri uyu mwaka wa 2015, umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti "Munyarwandakazi komeza Imihigo mu Iterambere Rirambye".
Dore hirya no hino wizihijwe mu mafoto:
Ngoma
Minisitiri w’intebe, Anastase Murekezi aha inka umukobwa ufite ubumuga bw’ingingo urangije amashuri yisumbuye.
inka 36 zaremewe abagore ngo barusheho gutera imbere.
Sheki y’amafaranga Miliyoni 12 yatanzwe na ARAMA ngo azafashe amatsinda 20 y’abagore mu mishinga yo kwiteza imbere.
Abagore b’i Ngoma batumye Minisitiri w’intebe ngo abasabire Perezida Kagame azongere yiyamamaze maze bamuhundagazeho amajwi.
I Nyanza abagore bagaragaje udushya
Abakobwa b’abapolisi i Nyanza bifatanyije n’abagore bagenzi babo mu kwizihiza umunsi wabo.
Abapolisi b’abagore berekanye ko bafite imbaraga zo gukorera igihugu.
Abana bato nabo berekanye ko bashyigikiye umunsi w’abagore mu Karere ka Nyanza.
Iyi kamyo yari itwawe n’umukobwa nayo yari mu karasisi i Nyanza.
Umukobwa ukora umwuga w’ubumotari mu Mujyi wa Nyanza ari mu bakoze akarasisi kanogeye ijisho.
Kamonyi
Kwizihiza IWD byabimburiwe no gukina Volleyball.
Abagore bakoze akarasisi bishimira intambwe bamaze gutera.
Kirehe
Abagore baboha uduseke berekana bimwe mu bikorwa byabo bibafasha kwiteza imbere.
Nyagatare
Abagore bacinye akadiho bishimira ko bateye imbere.
Amatorero yaserukiye utugari twayo biratinda.
Gisozi
Abagore bo mu itorero Betesida bizihije IWD bashima Imana yabahaye igihugu cyiza.
Biyemeje kwigisha abagabo kumenya Imana.
Ruhango
Abapolisikazi bifatanyije n’abagore bagenzi babo.
Ibirori byaranzwe n’imbyino.
Abagore berekanye ko bateye imbere no muri siporo.
Hon Nyirangenzi Agnes asura ibikorwa byagezweho n’abagore mu Kagari ka Mutara, Umurenge wa Mwendo.
Icyegeranyo cyakozwe n’abanyamakuru ba Kigali Today mu turere tunyuranye
ndabona byagenze neza cyane rwose
Ndashimira ba mutima w’urugo ukuntu bakomeje gukataza mu iterambere barushaho kwihesha agaciro mu ngo. Gusa barusheho kwita no kuburere bw’abana babo.
Ko mutatugezaho n’ibyo mu tundi turere?
byari byiza kandi birerekana ko umugore w’i Rwanda yahawe ijambo