Uko Abanyakigali bakiriye Noheri

Ubwo hizihizwaga umunsi mukuru wa Noheri, Kigali Today yanyarukiye hirya no hino mu mujyi wa Kigali yumva uko abatuye umurwa mukuru bakiriye uyu munsi ndetse n’uko biteguye gusoza umwaka wa 2014.

Ntezimana Emmanuel ucuruza inzoga mu Mujyi wa Kigali

“Muri uku kwezi gusozwa n’iminsi mikuru ya Noheri n’ubunani twagize abakiriya benshi, aho noneho ku bw’ubwumwihariko kuri uyu munsi wa Noheri twagurishije amagaziye asaga 400 , ibi bikaba bitwereka ko ubushobozi buhari nubwo ntahamya ko ari kuri bose ariko kubwacu turabona agafaranga kaboneka’’.

Mutegwaraba Thacienne ukora isuku muri Centenary House

“Kuri uyu munsi wa Noheri twibukaho ivuka ry’ Umucunguzi Yezu, turabona ari nk’indi minsi isanzwe kubera ikibazo cy’ubukungu butifashe neza, butuma abantu batabasha kwihaza muri byose nk’umunsi mukuru, ariko tuboneraho gushima Imana cyane tuniragiza umukiza uba watuvukiye”.

Uwizeyimana Theo, Umuturage wo mu Murenge wa Gatsata

“Ku bwanjye ndabona Noheri ntaho itandukaniye n’indi minsi, ntacyahindutse muri gahunda zanjye za buri munsi cyane cyane ko ntanikiyongereye mu mufuka cyatuma mpindira ngo habaye Noheri, ahubwo icyo nkora nk’umukirisitu ni ugushima Imana ikintije ubuzima kuko ubwo mbufite ndakeka mfite icyizere cyo kugira aho ngera heza”.

Gasuka Jean de Dieu umuturage wo Murenge wa Muhima

«Noheri kuri njye ni uku nta kundi, njye nyikora buri munsi nta myihariko ngira, kuko n’ubwo mu mufuka nta kigenda, iyo nabashije kwibonera agacupa k’urwaga nkinywera biba byabaye kandi biba bimpagije ».

Hakizimana Bachir ucuruza imigati muri gare ya Nyabugogo

« Kuri uyu munsi wa Noheri twe twabonye icyashara abantu bafite ubushobozi ndetse n’abaciriritse bose batwitabiriye cyane ariko bikanahuza n’uko usanga imigati ducuruza idahenze, aho tuyicuruza kuri bose kugirango bose babashe kwishimana n’abana babo mu miryango basangira umugati, kuri uyu munsi wa Noheri ».

Kanyarwanda Hussein umushoferi kuri Volcano

« Ugereranyije n’abantu twajyaga dutwara mu minsi isanzwe, uyu munsi wa noheri bari hafi kwikuba kabiri, kuko abenshi baba bagana mu byaro iwabo kwizihizanya noheri ndetse n’impera z’umwaka bari kumwe n’imiryango yabo».

Habineza Eric w’umumotari mu Mujyi wa Kigali

«Kuri uyu munsi wa Noheri Imana ishimwe ko ugereranyije n’ibindi bihe bisanzwe twabashije kubona amafaranga yisumbuye ayo twari dusanzwe tubona, kubera abantu benshi baba bongereye ingendo cyane, bitabira ibirori bitandukanye birimo ubukwe, imibatizo ndetse n’andi masakaramentu ahantu hatandukanye ndetse n’abitabira insengero ku bemera Yezu ».

Mama Ritha ucuruza imbuto ku gataro mu Mujyi wa Kigali

«Noheri ntabwo imeze neza rwose nta mafaranga turi kubona, kandi banatwirukanye aho twakoreraga, aho bimuriye iryo soko bahaha bamwe twe barahatwima ubu twirirwa twirukankanwa na polisi, amamodoka atugonga , ntibanihishira no kuri Noheri bahoze batwirukankana ubu twashobewe rwose nta Noheri tubona ntayo pe ».

Habimana Richard Ucuruza amasambusa mu Mujyi wa Kigali

« Akenshi muri iyi minsi isoza umwaka abantu baba bari mu bukene kuko usanga baba bahangayikishijwe n’itangira ry’amashuri riyakurikira naryo rikunze gusiga ababyeyi mu bukene buhagije, bigatuma bifata ntibaduhe icyashara nk’uko byari bisanzwe ».

Roger Marc Rutindukanamurego

Ibitekerezo   ( 1 )

noheli ndumva yaragenze neza

kirezi yanditse ku itariki ya: 26-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka