Udushya twagiye tugaragara mu nzira yo kwesa imihigo mu ntara y’Amajyepfo
Hasigaye igihe gito ngo umwaka w’ingengo y’imari 2012-2013 urangire. Hari uburyo budasanzwe (udushya) uturere two mu Ntara y’Amajyepfo twagiye dukoresha mu nzira yo kwesa imihigo, nk’uko byagaragajwe na Jean Claude Mazimpaka, umujyanama wa Guverineri w’Intara y’amajyepfo.
I Kamonyi hari gahunda nziza yo guhuriza hamwe abagenerwabikorwa bahabwa inkunga y’ingoboka (direct support) muri VUP, iyo nkunga igakoreshwa mu mushinga wo guhuza ubutaka bahinga imyumbati.
Muri aka Karere kandi hashyizweho abajyanama b’uburezi bafasha abana kudata ishuri. Ibi bituma umubare w’abana bata ishuri waragabanutse cyane muri aka Karere.
I Muhanga hari isinda ry’abagore b’ibyiringiro bafasha akarere muri gahunda z’ubukangurambaga. Iri tsinda ryibanda cyane ku mibanire y’ingo, kuremera abatishoboye, gushishikariza abantu ubumwe n’ubwiyunge, gusura no gufasha abatishoboye b’inshike.
Mu Ruhango hashyizweho abamamazabuhinzi batanu muri buri mudugudu bagira inama abahinzi kandi na bo bakaba bafite umurima w’icyitegererezo bifashisha muri iki gikorwa cyo kugira inama bagenzi babo.
Banashyizeho amasantere 10 afasha abaturage bari kuva mu miturire mibi bajya mu midugudu. Aya masantere rero ni ayo kuba abantu batuyemo mu gihe bagitegereje ko amazu yabo arangira kubakwa.
Mu Ruhango kandi hagiye hashyirwaho ibyapa bitandukanya imidugudu. Ibi byapa binanditseho indangagaciro z’igihugu, ku buryo ngo bifasha uwinjiye mu mudugudu kumenya uko akwiye kwitwara n’ibyo asabwa.
I Nyanza hakozwe ikizenga cyo kuhira imirima iri kuri ha 1000 yatunganyijwemo amaterasi. Mu gihe kandi ahandi bari kubaka ibiro by’utugari muri uyu mwaka, ho ubu bari kubaka ibiro by’imidugudu kuko iby’utugari byarangiye mu mwaka ushize.
I Huye bazwiho kubaka no kuvugurura inzibutso zishyinguyemo abazize Jenoside mu mwaka wa 1994. Na none kandi bazwiho kwifashisha abikorera mu kugera ku ntego bihaye yo kuvugurura umugi.
Ku Gisagara bazwiho gutuza abantu mu midugudu imeze neza: igaragara neza, iciyemo imihanda. Banazwiho gutunganya no gufata neza imihanda ikoreshwa mu Karere, ku buryo ahantu hose hagendeka. Ngo imihanda yaho bayita kaburimbo y’umutuku.
I Nyaruguru bo ngo bibanze ku gufasha abagore n’urubyiruko kugera ku mari yo kwiteza imbere binyuze mu mishinga. Amasomero abantu bakuze bigiramo gusoma no kwandika ngo bayigiramo n’icyongereza!
I Nyamagabe, ahitwa i Nyabivumu, hari umudugudu w’icyitegererezo urimo ibikorwa bitandukanye by’amajyambere kandi byuzuzanya: agakiriro (agakinjiro), uruganda ruzatunganya ibishingwe, irerero ry’inshuke, uruganda rutunganya imigina, green house, ibyuzi bya kijyambere by’amafi, amacumbi, ubworozi bwa kijyambere bw’inkoko, ubworozi bw’amagweja.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Kamali we nunva ijambo udushya ntacyo ritwaye,kuko usanga risobanura uburyo butari bumenyerewe mu bantu batuwe bakoramo ikintu runaka,nunva nta gutesha agaciro rero igikorwa byitirirwa.
Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano y’ubushize (yari iya 10) Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, KAGAME Paul, yasabye abanyarwanda ko bajya bashaka amagambo afite ireme kandi yumvikana neza nk’umwimerere w’ururimi rw’ikinyarwanda. Ni muri urwo rwego mu Myanzuro yasomwe Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ikirangira, ijambo agashya ntiryongeye kugaruka. Abakunze kwandika mu binyamakuru n’abandi bahitisha inkuru mu bitangazamakuru bashakashake ijambo ry’umwimerere w’ururimi rw’ikinyarwanda. Udushya ubwaryo ni ijambo wa mugani wumva ritanyuze cyane cyane ko ikinyarwanda kitabuze amagambo yo gukoresha. Ibikorwa by’indashyikirwa numva ari nka rimwe mu magambo yakwifashishwa aho gukoresha "udushya" kuko n’ubundi ni imvugo isa n’ipfobya igikorwa umuntu aba ashaka kuvugaho. Aha nakwibutsa ko Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iteganya n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 04 Kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, mu ngingo yaryo ya 168. Twese abakunda gusoma no kwandika dushishikarire gukoresha amagambo arushaho kumvikanisha igitekerezo kandi akaba yumvikana ko nta nenge afite. Abasoma iyi "comment" nababwira iki! Nimushake ijambo rikwiye kandi rifite ireme ryasimbura "udushya" kandi koko birakwiye. Murakoze!
Udushaya mu rwanda tumaze kuba ibisubizo bidasanzwe ku bibazo bidasanzwe abanyarwanda twahuye nabyo. nka gacaca girinka n’izindi gahunda,byafashije gukemura ibibazo bikomeye cyane.buri karere rero kagiye gashaka ibisubizo muri ibi buryo byabahindura byinshi.
Utu dushya ko tudasanzwe?buri kibazo kigiye gifatirwa ingamba nk’zi mu majyepfo bakoze mu gukemura ibibazo byari bibugarije ubukene bukabije bwaba amateka mu rwanda.