Ubwongereza bwashyigikiye imyanzuro ku kibazo cya M23
Ministiri w’u Bwongereza ushinzwe ububanyi n’amahanga na Commonwealth muri Afurika, Mark Simmonds, hamwe na Mark Lowcock, umunyamabanga uhoraho w’ikigega cy’iterambere mpuzamahanga (DFID), baje mu Rwanda kugaragariza Perezida Kagame ko bashyigikiye imyanzuro yafatiwe i Kampala ku kibazo cya M23.
Mark Simmonds yavuze ko Ubwongereza buzanyurwa kurushaho, mu gihe Perezida Kabila wa Kongo yubahirije ibyo yemereye imbere ya Perezida Kagame n’umuhuza Yoweri Museveni, Perezida wa Uganda, tariki 21/11/2012, akemera kuganira n’umutwe wa M23 ku kubyo usaba Leta ya Kongo.
Anasaba kandi umutwe wa M23 kuva i Goma ndetse no kwirinda gukomeza kwigarurira uduce twa Kongo, nk’uko byemejwe n’inteko y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro, mu ijoro ryo kuwa kabiri tariki 20/11/2012.
Ubwo yari amaze kuganira na Perezida Kagame kuri uyu wa kane tariki 22/11/2012, Mark Simmonds yagize ati: “Ikigoye ni ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano Perezida Joseph Kabila yemereye i Kampala. Nimva hano ndajya n’i Kinshasa kuganira nawe, kugira ngo haboneke ibisubizo by’amahoro arambye muri icyo gihugu.”

Ku rundi ruhande Leta y’u Rwanda, mu ijwi rya Ministiri Louise Mushikiwabo, witabiriye ibiganiro hagati ya Perezida Kagame n’abayobozi bakuru b’u Bwongereza, yavuze ko u Rwanda rukwiye kwishimira ko umutwaro rwari rumaze igihe rushyirwaho wo gushinjwa guteza intambara muri Kongo, rumaze kuwuturwa.
Ati: “Ni byiza ko ubuyobozi bwa Kongo bumaze kwemera ko ibibazo by’icyo gihugu bituruka imbere muri cyo, kandi butangiye kubyumva.”
Ministiri Mushikiwabo yongeyeho ko ibiganiro hagati ya Ministiri w’imari n’igenamigambi, John Rwangombwa n’Umunyamabanga uhoraho w’ikigega cy’Ubwongereza DFID, Mark Lowcock, birimo kuganisha ku isubukurwa ry’inkunga icyo gihugu gisanzwe kigenera u Rwanda.
Umwanzuro ndakuka w’ubwumvikane hagati ya Leta ya Kongo n’umutwe wa M23, uzafatwa mu mpera z’iki cyumweru, nyuma y’ibiganiro bihuje ba ministiri bashinzwe ububanyi n’amahanga b’ibihugu 11 bigize inama mpuzamahanga mu biyaga bigari (IGLR), birimo kubera i Kampala muri Uganda.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Njye ndabona byaba byiza Perezida wa M23 Mr RUNIGA yatumirwa mwiriya nama irabera i Kampala agasobanura ese akagaragaza icyo M23 aharanira dore ko hari banyakubahwa batabisobanukirwa anariyo mpamvu usanga akenchi batumva M23.
nanjye nishimiye revendication ya M23 nkuko mu kilatini qui vis pacem para bellum nukuvuga ko imishikirano yabaye mbere hagati ya Perezida Joseph Kabila na M23 itubahirijwe none se burimuntu wese uvutswa uburenganzira bwe agomba kubibaza
Me Nzitatira Mbonyinkebe Nicodeme
tel:+256782547341
Ni byiza gushyikirana kare kose
Nibyiza niba leta ya congo imaze kwemera ko ibibazo byacongo birimbere mugihugu nibishakemo igisubizo kirambye kuruta gushakira igisubizo aho kitari N.B bivugurure nomimivugire yabo kuko bagira indimi nyinshi zoguhora bivuguruza naho ubundi ndabona igisubizo kintambara bahoramo aribo bagifite.