Ubwongereza bwarekuye inkunga ku Rwanda ariko ngo izanyuzwa mu mishinga aho guhabwa Leta

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe iterambere mpuzamahanga mu Bwongereza amaze gutangaza ko inkunga igera kuri miliyoni 16 z’Amayero Ubwongereza bwari bwahagarikiye u Rwanda irekuwe ikazoherezwa mu Rwanda ariko ngo ayo mafaranga azanyuzwa mu mishinga ikorana n’abaturage aho kunyuzwa mu ngengo y’imari ya leta y’u Rwanda.

Iyi nkunga yari yahagaritswe mu mpera z’umwaka ushize ubwo impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zashyiraga u Rwanda mu majwi zivuga ko rushyigikiye umutwe wa M23 umaze iminsi urwanya Leta ya Kongo Kinshasa.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe iterambere mpuzamahanga mu Bwongereza, madamu Justine Greening.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe iterambere mpuzamahanga mu Bwongereza, madamu Justine Greening.

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 01/03/2013 umunyamabanga wa leta y’Ubwongereza ushinzwe iterambere mpuzamahanga madamu Justine Greening akaba yatangaje ko aya mafaranga azatangwa mu bikorwa byo kurwanya ubukene mu Rwanda, ariko akazanyuzwa mu mishinga ikorana n’abaturage mu kurwanya ubukene, andi agakoreshwa mu mishinga yita ku burezi no kwita ku mpunzi n’abana aho kunyuzwa mu ngengo y’imari ya Leta y’u Rwanda.

Justine Greening avuga ko gutanga inkunga ngo ikoreshwe ari uburyo bwo gukomeza gufasha abaturage kwiteza imbere ariko itanyujijwe mu ngengo y’imari ya leta kuko abashinjaga u Rwanda gushyigikira M23 bavugaga ko inkunga u Rwanda ruhabwa zaba zikoreshwa mu gushyigikira M23.

Ubwongereza buravuga ko miliyoni 9 z’iyo nkunga zizakoreshwa mu gufasha abaturage bagera ku bihumbi 545 mu kurwanya ubukene, miliyoni 4 n’ibihumbi 400 zigakoreshwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye hagurwa ibitabo miliyoni 1 n’ibihumbi 800.

Andi miliyoni 2 z’amayero zizagenerwa UNHCR na UNICEF mu gufasha impunzi zigera ku bihumbi 20, harimo kuzigurira ibiryamirwa, ibikoresho byo mu rugo, iby’isuku, kuzigisha no kuzigurira imiti. Amafaranga asigaye ngo azakoreshwa na UNICEF na VSO mu bikorwa bigamije guteza uburezi imbere.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka