Ubwongereza: 86% by’abatoye bifuje ko u Rwanda rwakomeza guhabwa inkunga

Abantu 86% by’imbaga y’abitabiriye amatora yakoreshejwe n’ikinyamakuru The Guardian bifuje ko Ubwongereza butahagarika burundu inkunga bwateraga u Rwanda kuko iyo nkunga ihagaritswe byagira ingaruka mbi ku baturage rubanda ruciye bugufi mu Rwanda.

Aya matora yabaye mu gihe igihugu cy’Ubwongereza cyabaye gisubitse inkunga ya miliyoni 21 z’amafaranga akoreshwa mu Bwongereza (asaga miliyari 21 z’amafaranga y’u Rwanda) cyari cyaremereye u Rwanda ubwo hamenyekanaga ibya raporo y’Umuryango w’Abibumbye ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Congo.

Muri aya matora, The Guardian yasabaga abayitabiriye kwemeza niba bumva Ubwongereza bwahagarika burundu inkunga bwateraga Leta y’u Rwanda cyangwa se niba batekereza ko Leta yahagarikirwa inkunga, ayo mafaranga agakomeza gutangwa ariko agahabwa imiryango izakoresha inkunga mu guteza imbere abaturage kuko Leta yo ikekwaho kuyafashisha M23.

Nanone abatoye bashoboraga guhitamo ko inkunga yakomorerwa Leta y’u Rwanda, ariko Ubwongereza bukajya bugenzura cyane uko buri faranga rikoreshwa, cyangwa se utora akemeza ko yumva yizeye ko Leta y’u Rwanda ikoresha neza inkunga mu guteza imbere abaturage bayo idatagaguza amafaranga mu bidafitiye abaturage akamaro.

Imibare itangazwa na The Guardian iremeza ko 86% by’abatoye bose bemeje ko inkunga Ubwongereza bugenera u Rwanda itahagarikwa, igakomeza guhabwa Leta y’u Rwanda ikayikoresha muri gahunda z’iterambere rusange ry’igihugu.

Ubwongereza bwahagaritse inkunga bwahaga u Rwanda ubwo impuguke za LONI zavugaga ko u Rwanda ruri inyuma ya M23. Icyo gihe ibihugu binyuranye bitera u Rwanda inkunga byahagaritse by’agateganyo inkunga byateraga u Rwanda.

Ku ruhande rw’Ubwongereza, icyemezo cya nyuma kuri iyi nkunga cyizafatwa mu kwezi gutaha kwa 12, nk’uko Umunyamabanga wa Leta y’Ubwongereza ushinzwe Iterambere mpuzamahanga madamu Justine Greening yabibwiye abagize Inteko ishinga amategeko mu Bwongereza.

Aya matora ya The Guardian ntabwo ategeka Leta y’Ubwongereza ibyemezo ifata, ariko mu bihugu byinshi byateye imbere Leta z’ibihugu zikunze gufata ibyemezo zigendeye ku byo abaturage baba bagaragaje mu matora cyangwa mu maperereza anyuranye.

Ubwongereza ni igihugu cya mbere gitera u Rwanda inkunga y’amafaranga menshi akoreshwa mu ngengo y’imari y’igihugu akoreshwa muri gahunda zinyuranye Leta ikora buri mwaka mu nzego zose.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo   ( 6 )

Itangazamakuru n’ubundi butegetsi(4eme pouvoir); kenshi ntabwo Leta zirengangiza ikusanyamakuru riba ryakoze ahubwo kenshi Leta ziraryifashisha cyane cyane ko Haba harimo ukuri gusesuye kw’Abaturage. God bless Rwand.pa

Anna Mutamuliza yanditse ku itariki ya: 29-11-2012  →  Musubize

abazungu bafite freedom yo gutanga ibitekerezo kurusha abanyafrika. kuba rero the guardian yabikoze nuko iziko leta yumva cyane abaturage.

hervey yanditse ku itariki ya: 29-11-2012  →  Musubize

Ngo ni amatakirangoyi? The Guardian se yagira amatakirangoyi kubera iki? Cyangwa ngirango Mazimpaka ntazi The Guardian. Iki ni ikinyamakuru gikomeye cyane cyo mu Bwongereza, Leta yabo ihagarikiye u Rwanda inkunga ntacyo byungura icyo kinyamakuru nk’uko nta n’icyo bigihombya, mbese muri macye ntacyo bikibwiye na busa, bityo rero ayo matakirangoyi sinzi aho uyavanye.

Urujeni Ernestine yanditse ku itariki ya: 29-11-2012  →  Musubize

Icyo mutazi ni imbaraga itangazamakuru rifite mu bihugu by’i Burayi. Leta zaho kandi zubaha cyane ibitekerezo bitanzwe n’abaturage benshi. Yego The Guardian ntitegeka Leta ariko iyo baba bazi ko iyo sondage ntacyo yamara ntibari no kwirirwa bayikoresha, burya bo ntibajya bakunda guta igihe. Gutangaza iyi nkuru kandi simbona aho batujijishije nk’uko hari uwabivuze, ahubwo wowe nuko udakurikira utari uzi ko iyo sondage yabaye, niyo mpamvu uvuga ko ari ukutujijisha. Mujye mumenya uko isi ikora naho igeze ndugu yangu

Dushime Claude yanditse ku itariki ya: 29-11-2012  →  Musubize

Koko ! ibi ni amatakirangoyi kweri!ikinyamakuru sicyo gitegeka leta.Urugero: mwebwe muduhitishijemo niba tushyigikiye ko reta yafasha M23, tukabyemeza 86% dutoye kuri iki Gitangaza makuru. Ibyo twba dutoye ntibyatuma Leta yacu ifasha M23.ibi mwanditse ni ukutujijisha mutwereka ko abazungu bakidukunda.

Mazimpaka yanditse ku itariki ya: 29-11-2012  →  Musubize

Mureke kuturangaza. Sondage y’ikinyamakuru !!!! Ahubwo hakorwe imishyikirano izo nkunga zigaruke.

annie yanditse ku itariki ya: 28-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka