“Ubwigenge bw’u Rwanda bwahawe abatarabwifuzaga”-Prof Byanafashe
Prof. Byanafashe Deo wigisha amateka muri kaminuza nkuru y’u Rwanda avuga ko bimwe mu byatumye ubwigenge bw’Abanyarwanda butagerwaho neza, ariko uko bwashyizwe mu maboko y’abayobozi batari biteguye kubukoresha.
Umwami Rudahigwa ni we wa mbere wasabye ubwigenge bw’u Rwanda, nyuma y’uruzinduko yagiriye mu Bubiligi mu mwaka wa 1949 akabona uko Ababirigi bari babayeho, nuko asaba ko n’u Rwanda ruhabwa ubwigenge; nk’uko Prof. Byanafashe yabisobanuye mu kiganiro yahaye abari bateraniye kuri stade Kamena mu karere ka Huye, tariki 01/07/2012.
Haje kujyaho Inama nkuru y’igihugu (Conseil Supérieur) ariko bari bayigize baje gusanga nta cyo bakora kigaragara kubera ko Ababirigi babasuzuguraga. Ibyemezo byose byafatwaga n’abakoroni. Icyo gihe kandi, ngo nta n’Abanyarwanda bahabwaga akazi mu myanya ifata ibyemezo.
Iyo nama y’igihugu yaje kwandika inyandiko yise Mise au Point. Iyo nyandiko yasabaga Ababirigi kwirinda gusuzugura Abanyarwanda, bakabaha akazi mu nzego z’ubutegetsi, babategura guhabwa ubwigenge ; nk’uko uwo mwalimu w’amateka yakomeje abisobanura.
Aho kumva ibyo basabwaga, Ababirigi bahisemo gutandukanya Abanyarwanda, maze basubiza iriya nyandiko bifashishije Abahutu mu cyiswe Manifeste des Bahutu. Icyo gihe, icyo Abahutu basabaga si ubwigenge, ahubwo bo basabaga ko buba buretse, bakabanza kubakiza ubutegetsi bw’abatutsi.
Muri iyo mivurungo, Umwami Rudahigwa yaje gutanga, amashyaka aravuka, habaho amahindura yo mu 1959, Abatutsi barameneshwa, nuko mu 1962 u Rwanda ruhabwa ubwigenge, ariko ruyoborwa n’abatarifuzaga ubwo bwigenge.
Prof. Byanafashe ati « Ubwigenge bwahawe Abanyarwanda ntibwari nyabwo, kuko guha umuntu ubwigenge atazi icyo bivuze ntacyo byari bimaze. Icyo basigiweni ugucunga amacakubiri bari basize batangije».
Repubulika ya mbere yaranzwe n’ironda ry’amoko ndetse n’ironda ry’uturere, iya kabiri yahitanye abantu ku bw’ayo macakubiri, byose byaje kuvamo Jenoside.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Nagiraga ngo nzaboherereze copie ya "MANIFESTE YA PARMEHUTU" isobanuye mu runyarwanda kuko ngirango nijyewe wambere wagerageje kuyisobanura.
Mukomere,
Israel Ntaganzwa
Uyu mwalimu ntimumurenganye, avuze ibintu ukundi bamukombora, kandi si we wenyine, muzarebe abenshi bitwa ko hari ibyo bazi ku mataliki y’ubwigenge, bose bafite icyo bahuriyeho, ko ngo ababiligi batanze ubwigenge bagaha ubuyobozi abahutu, biyibagiza ko ali LONI yatanze ubwigenge atari ababiligi.
Ikindi badatinyuka kuvuga, ni uburyo ubutegetse bwa mbere ya 59 bwari bwifashe, niba koko inyabutatu nyarwanda yari ibumbye abanyarwanda bose.
Jye sinemeranya na prof kuko ubwigenge bwahawe ababusabye ahubwo ikibazo nuko basabye ubwijyenge bubi kuko arina bwo bari bigishijwe barangiza bakabushyira mubikorwa uko babwigishijwe ahubwo nubu mfite impungenge ko aho kwigisha abanyarwanda ubwigenge nyabwo bata umwanya munini mukunenga ibyakera nokuduteramo propaganda zabo kandi zishobora kuba zishingiye kugahinda kibyabaye mu rwanda rwacu bitya hakaba hazaba ibisa nibyambere.
Uyu prof ni extremiste gusa gusa Imana imuturinde ntakomeze kuroga abana b’u Rwanda.
Ariko koko nk’uyu mwarimu aba yabanje gutekereza kubyo agiye kubwira abanyarwanda? Ese ajya anatekereza icyo azavuga ejo n’ejobundi??? Harahagazwe!