Ubwicanyi bugaragara mu miryango bufitanye isano n’amateka ya Jenoside – Ngoma King
Mu gihe mu Rwanda hari umutekano n’ibindi bihugu biza kwigiraho, hari ubwicanyi mu miryango bugaragara hirya no hino, Ngoma King, umukozi w’umushinga La Benevolencia, ahamya ko ubwo bwicanyi buturuka ku bikomere Abanyarwanda bafite kubera Jenoside yakorewe Abatutsi, hakaba harimo abataragera ku rwego rwo guha agaciro ikiremwa muntu.
Mu mahugurwa umuryango La Benevolencia wahaye bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Kamonyi, ku wa 26 Werurwe 2015, Ngoma King yabagaragarije ko iyo abantu babaye mu mateka yaranzwe n’ubugizi bwa nabi, byanze bikunze hari icyo ayo mateka yangiza mu bitekerezo byabo.

Yabasobanuriye ko Sosiyeti yahuye n’ubugizi bwa nabi, ababukoze n’ababukorewe bose baba barakomeretse. Mu gihe batabashije gukira ibyo bikomere ngo buri wese abone agaciro ka mugenzi we; ni ho havamo abo usanga basubiye mu bugizi bwa nabi kubera imbarutso runaka.
Ngo ntibigombera ko yongera kwibasira uwo yari yarabanje guhangana na we, ahubwo akenshi agirira nabi abari hafi ye, ari zo ngero z’abashakanye basigaye bicana.
Ngo usanga akenshi ku rwego rw’ubuyobozi n’amategeko habura ibimenyetso bigaragara ko umugizi wa nabi yabimaranye igihe, kuko ibyo bikorwa biba byarabanje gupfukiranwa na nyira byo ku buryo ntawabimukekera.
Ngoma avuga ko ikura ry’ubugizi bwa nabi rituruka ku buryo umuntu yitwaramo mu gukemura ibibazo by’ubuzima.
Hari abashaka kubikemura mu mahoro hari n’ababikemura mu nzira mbi aho umuntu akemura ibibazo bye ari uko agize abo ahungabanya.

N’ubwo yagaragarije abayobozi ibibazo biriho, arabatangariza ko hari n’uburyo bwo kubikumirai. Arabahamagarira gutoza abantu bose guha ikiremwa muntu agaciro kandi buri wese akagira ubutwari bwo kwamagana ikibi.
Ati”Hari aho bavuga ngo umuntu yishe undi, babaza abaturanyi bakavuga ko uwo muryango wari ubanye nabi bigaragaza ko bakekaga ko bashobora kwicana, ariko bakaba ntacyo babikozeho ngo batiteranya.”
Abayobozi bafite imbaraga zo kwigisha abantu kutarebera ariko bakabigeraho na bo batanga urugero rwiza mu bo bayobora.
Mu mahugurwa bahawe, bahamagariwe guha abaturage ubutabera nyabwo kuko nabwo bugira uruhare mu gukumira ubugizi bwa nabi.
Ngo mu bantu bahuye n’ubugizi bwa nabi nka jenoside yabaye mu Rwanda, iyo bahuye n’ibibazo by’akarengane mu burenganzira bwa bo, bashobora kuzamukiraho bakaba bakora n’ibindi bikorwa bitari byiza. Arabasaba rero gukorera mu mucyo kugira ngo hatagira ubona urwitwazo rwo guhembera kugira nabi.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ibyo ni ukuri, nanjye mperutse kwicirwa ku manywa y’ ihangu kandi ntuye Ku nzira , ibyo byose ababikoze bagirango bankomeretse muri iki gihe nk’ iki tuba twibuka amarorerwa twakorewe