Ubwato bahawe na Perezida Kagame bwatangiye guhindura imibereho
Abaturage bo ku kirwa cya Nkombo mu karere ka Rusizi bishimiye ko ubwato perezida Paul Kagame yabahaye bwatangiye kubaha umusaruro
Ibi babigaragaje ubwo imwe mu miryango 100 yo muri uwo murenge yorozwaga amatungo magufi y’ihene afite agaciro ka Miliyoni eshatu mu rwego rwo kubakura mu bukene

Mukahirwa Marita ni umwe mu baturage borojwe ihene avuga ko nta bundi buyobozi bwabatekerezagaho ariko ubu ngo Leta isigaye ibatekerezaho ikabagezaho ibibafasha kwiteza imbere
Yagize ati” Kuva kera twabaho ntabwo twigeze tubona ikintu kivuye mu maboko y’ubuyobozi bwa Leta ariko Perezida wacu Imana imuhe umugisha kuko natwe aduhaye inkunga izadufasha kuva mu bukene”.
Nyandwi Jonas we avuga ko bahoraga bibaza akamaro k’ubwato Perezida yabahaye bikabayobera kuko kuva babwemererwa mu mwaka wa 2010 ari bwo bwa mbere bagiye kurya ku mbuto zabwo gusa ngo kuba bagize amahirwe bakabukuraho itungo bizabagirira akamaro.
Yagize ati” Twibazaga kiriya cyombo baduhaye akamaro kacyo kakatuyobera ariko kuba dutangiye kubona ku musaruro wacyo bigiye kudufasha kwikura mu bukene turabishimira umukuru w’igihugu wakiduhaye”.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe Ubukungu Kankindi Leoncie avuga ko kuba umusaruro w’ubwo bwato waratinze kugera ku baturage ari uko babanje gushaka amafaranga yo kubufasha mu gihe bwahura n’ibibazo hatitabajwe izindi nkunga.
Yagize ati "Twabanje gukora tuzigama ubu ngubu ubwato bufite Miliyoni 44 kuri konti ku buryo ikibazo icyo ari cyo cyose kiri munsi y’ako gaciro twacyifasha".
Uyu muyobozi yasabye aba baturage borojwe gufata neza ayo matungo kugira ngo imibereho yabo izahinduka, icyo gikorwa cyo koroza abaturage ba Nkombo ngo kizakomeza mu minsi iri imbere
Perezida wa Pepubulika y’u Rwanda Paul Kagame yemereye abaturage ba Nkombo ubwo bwato mu mwaka wa 2010 butangira gukora ku wa 16 Werurwe 2012 buza kugira ikibazo cy’imicungire mibi Akarere kaza gufata inshingano zo kubucunga kugeza magingo aya.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|