Ubuyobozi bwa gereza ya Mpanga burasabwa kuzamura imyumvire y’imfungwa zihafungiye

Mu gitabo cya gereza ya Mpanga bandikamo ibyo bashimye n’ibyo basaba ko byakosorwa, Komiseri Mukuru w’urwego rw’amagereza mu Rwanda, Gen. Maj Paul Rwarakabije we yanditse asaba kuzamura imyumvire y’imfugwa zaho kurusha uko yayisanze.

Mu nyandiko ye bwite iri muri icyo gitabo cy’abashyitsi, Komiseri Mukuru w’urwego rw’amagereza ubwo yayisuraga tariki 11/04/2012 yagize ati: “Ni ukongera umurego w’ibiganiro n’ubushakashatsi kugira ngo imyumvire itere imbere kurusha uko nayisanze”.

Nyuma y’inyandiko iri muri icyo gitabo Gen. Maj Paul Rwarakabije yabwiye abanyamakuru ko ingeso yo kuvuga ikintu abagororwa bo muri iyo gereza bagakomera (kuvuza induru) bifite icyo bivuze.

Gen. Major Rwarakabije asanga uko gukomera bitanga ubutumwa bw’uko imyumvire yabo ikiri hasi cyane. Ati: “Ni ukongera umurego w’ibiganiro n’ubushakashatsi kugira ngo imyumvire itere imbere muri iyi gereza”.

Ibi Komiseri Mukuru w’amagereza mu Rwanda Gen. Maj Paul Rwarakabije yabivuze ashingiye ku kiganiro cyari kimaze gutangwa na Sinzabakwira Straton ufungiye muri gereza ya Mpanga cyahamagariraga bagenzi be gukoresha ukuri bakemera gusaba imbabazi z’ibyo bakoze muri Jenoside.

Sinzabakwira Straton watanze ikiganiro ku ruhare ubuyobozi bubi bwagize muri Jenoside yabaye mu Rwanda
Sinzabakwira Straton watanze ikiganiro ku ruhare ubuyobozi bubi bwagize muri Jenoside yabaye mu Rwanda

Sinzabakwira yatanze ikiganiro ku ruhare rwa Leta yariho mbere no muri Jenoside mu mugambi wo gutsemba abatutsi ndetse agenda abigaragariza ibimenyetso simusiga, dore ko yahoze ari na burugumesitiri wa komine Karengera mu cyahoze ari perefegitura ya Cyangugu muri icyo gihe.

Mu gihe iki kiganiro cyatangwaga imfungwa zo muri gereza ya Mpanga hari ubwo zanyuzagamo zigakomera cyangwa zigatangira kujujura kugeza n’ubwo baziyamye bifashishije indangururamajwi.

Gen. Maj Rwarakabije asanga ibyo ari ikibazo cy’imyumvire y’abagororwa bafungiye muri iyo gereza kuko byagaragaraga ko benshi muri bo bakinangiye mu birebana no kwirega no kwemera icyaha; nk’uko Straton ufungiye muri iyo gereza yabibakanguriye.

Straton yagize ati: “Njye narireze nemera uruhare nagize muri Jenoside nk’uwahoze ari burugumesitiri wa komini Karengera”.

Ati: “Yaba uwahoze ari umuyobozi mu gihe cya Jenoside n’uwari umuturage usanzwe mureke twese dusabe imbabazi kuko Jenoside yarabaye kandi ubuyobozi nibwo bwayikoresheje abaturage”.

Imfungwa zo muri gereza ya Mpanga zanahawe ikiganiro ku ruhare rw’amateka yaranze ubutabera mu Rwanda n’uburyo amahanga atangiye gufata ingamba zo guhashya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo cyatanzwe na Kayitare Jean Baptiste, umushinjacyaha ukorera mu biro bikuru by’ubushinjacyaha ku rwego rw’igihugu.

Bamwe mu mfungwa zifungiye muri gereza ya Mpanga zahawe ikiganiro ku ruhare ubuyobozi bubi bwagize muri Jenoside
Bamwe mu mfungwa zifungiye muri gereza ya Mpanga zahawe ikiganiro ku ruhare ubuyobozi bubi bwagize muri Jenoside

Asoza urugendo yagiriye muri gereza ya Mpanga, Gen. Maj. Paul Rwarakabije, yasezeranyije ubuyobozi bw’iyi gereza ko azagaruka akaganira na buri muyobozi muri iyo gereza ku cyakorwa kugira ngo imyimvire y’abahafungiye irusheho kwiyongera mu birebana no kwemera kwirega no kwemera icyaha kuko imyumvire yabo ikiri hasi.

Gereza ya Mpanga ifungiyemo abagororwa 7801, ab’ibyaha bisanzwe bagera kuri 764 hamwe n’abanyamahanga 8 bakomoka mu gihugu cya Sierra Leone; nk’uko Gato Sano Alexi, umuyobozi w’iyo gereza abivuga.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka