Ubuyobozi bwa CEPGL bwandikiye Congo buyisaba kugenzura iby’ishyirwaho rya Visa Bukavu
Nyuma yogushyirwaho ikiguzi cya Visa ku Banyarwanda bajya muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo mu gice cya Bukavu, ubuyobozi bw’umuryango w’ubukungu bw’ibihugu by’ibiyaga bigari CEPGL butangaza ko bwamaze kwandikira igihugu cya Kongo kugira ngo gisuzume ko icyemezo cyafashwe n’abayobozi ba Kivu y’amajyepfo kitanyuranije n’amasezerano ya CEPGL.
Herman Tuyaga aganira na Kigali today, yavuze ko bumvise amakuru y’ishyirwaho rya Visa ku baturage binjira mu gihugu cya Kongo ariko baciye ku mupaka wa Bukavu.

Yavuze ko ubusanzwe abaturage bo mu bihugu bya CEPGL nt’amafaranga ya Visa bakwa mu migenderanire no guhaha, uretse imisoro y’ibikorwa bakorera muri ibyo bihugu basabwa gutanga.
Tuyaga avuga ko yabonye itangazo ryashyizweho n’ubuyobozi bwa Bukavu ndetse ngo basanga hari aho bunyuranije n’amasezerano ya CEPGLyemerera abaturage bo mu bihugu kugenderanira no guhahirana nta mananiza, kuburyo ubunyamabanga bwa CEPGL bwahise bwandikira igihugu cya Kongo kureba niba intara ya Kivu y’amajyepfo yashyizeho aya mafaranga Visa irarenze ku masezerano.
N’ubwo leta ya Kongo nk’umunyamuryango wa CEPGL ntacyo irabisubizaho ngo abaturage batangiye gutanga ayo mafaranga, harimo abakozi basabwa gutanga amadolari 55 mu gihe cy’amezi 3 naho abanyeshuri biga Bukavu bagatanga amadolari 35 mu gihe cy’amezi atatu.

Gushyirwaho kw’aya amafaranga ngo byatuma abaturage b’ibihugu batagira imigenderanire n’ubuhahirane kandi imwe munshingano za CEPGL ari ukorohereza abaturage ubuhahirane n’imibanire, cyane ko hari abafitanye isano baba mubihugu bitandukanye.
Nuwbo iki kibazo cyagaragajwe n’u Rwanda cyane kurusha uko abaturage b’igihugu cy’u Burundi bakigaragaza ngo byaba bitarewa n’uko abanyarwanda batuye Rusizi bakorera cyane Bukavu kuburyo kubashyiriraho Visa kwaba kubabangamira, mu gihe abatuye Bujumbura bajya Uvira atari benshi nubwo ucyeneye kujyayo nawe atagomba kubangamirwa. \
Herman Tuyaga avuga ko uretse kuba leta ya Kongo yarandikiwe ngo harateganywa n’inama izahuza abayobozi muri za Minisitere mu minsi iri imbere kuburyo iki kibazo cyaganirwaho.
Gushyiraho Visa kubanyarwanda bakorera Bukavu byaza nk’imbogamizi kubuhahirane bw’abaturage muri CEPGL, ibi bikaba byiyongeraho icyemezo cyafashwe na leta ya Kongo cyo guhagarika imikorere y’imipaka amasaha 24, aho ubu yashyizwe kuri 12 kandi byarahoze ari 24.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
NONESI KU RWANDA KUNVA KERA RUTUSABA VISA , KANDI NIKIBAZO KUIBONA NTAHO BYOROSHE.