Ubutore ntibugaragarira mu magambo -Guverineri Munyantwari

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwali aributsa urubyiruko ko ubutore butagaragarira mu magambo ahubwo bugaragazwa n’ibikorwa.

Ubu butumwa Guverineri Munyantwari yabugejeje ku banyeshuri bo mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro ry’i Huye, IPRC-South, ubwo yabafunguriraga itorero n’urugerero ku mugaragaro ku itariki ya 14/1/2014.

Guverineri Munyantwari yabanje kwibutsa aba banyeshuri ko nk’intore bakwiye kurangwa n’ikinyabupfura, gukunda igihugu, gukunda umurimo no kuwunoza, kwihesha agaciro, ndetse no kurangwa n’ubunyangamugayo n’ubwitange.

Yagize kandi ati “Muri intore, ariko uko ishuri mwigamo rimeze, discipline (ikinyabupfura) ibamo, ibyaha bitabamo, ni byo bigaragaza bwa butore bwanyu. Ntabwo ari ukuvuga amagambo aremereye gusa, cyangwa kuvuga indangagaciro. Ubirebera n’aho umuntu ari. Isuku iri ahamukikije, uko abanye n’abandi...”

Guverineri Munyantwali yibukije urubyiruko ko ubutore butagaragazwa n'amagambo ahubwo bisaba ibikorwa.
Guverineri Munyantwali yibukije urubyiruko ko ubutore butagaragazwa n’amagambo ahubwo bisaba ibikorwa.

Yunzemo ati “mu bitoya na ho ubutore burahagaragarira, kimwe no mu bikomeye bigera no mu gutabarira igihugu no mu kucyitangira”.

Uzakora nabi ntazitwaze Leta

Perezida wa komisiyo y’igihugu y’itorero, Boniface Rucagu, akaba “Rwema rwa Songa y’abahizi umugabo ukundirwa guserukana imbaraga imbere y’Imbungiramihigo” nk’uko abyivugira mu cyivugo, we yibukije izi ntore ko imyitwarire myiza batojwe badakwiye kuyica ku ruhande.

Yavuze kandi ko Leta y’u Rwanda yigishiriza ku mugaragaro abantu gukora neza, uzakora nabi akabibazwa akaba adakwiye kuzayitwaza.

Yagize ati “uzaramuka aciye iruhande rw’iyi mico myiza Leta y’u Rwanda ibagezaho, azabage yifashe. Bizamubazwe. Ntabwo bizabazwa Leta, kuko Leta yigishirije ku mugaragaro abantu bose babyumva, yigisha imico myiza”.

Rucagu avuga ko Leta itoza imigenzereze myiza ku mugaragaro bityo uzakora nabi akabibazwa ntazayitakane.
Rucagu avuga ko Leta itoza imigenzereze myiza ku mugaragaro bityo uzakora nabi akabibazwa ntazayitakane.

Intore zo muri IPRC-south zishimira inyigisho zahawe

N’ubwo muri IPRC-South itorero ryatangijwe ku mugaragaro ku itariki ya 14 Mutarama, abanyeshuri bahiga, babifashijwemo n’abarimu babo, bari bamaze iminsi batozwa. Ibi byanagaragariye ku karasisi bakoze, ndetse n’uburyo bari kuri gahunda.

Abajijwe icyo itorero ryamwunguye, uwitwa Vincent Munyaneza yagize ati “itorero ryatumye nanjye numva ko gufasha abakene, kwitabira ibikorwa bya Leta nk’umuganda ari byiza. Mbere numvaga ko ababijyamo ari abanezerewe. Ariko ubungubu maze gusobanukirwa ko uwitabiriye ibikorwa bya Leta yungukiramo ubumenyi, cyane cyane haherewe ku nyigisho zihabwa abari muri urwo ruhame”.

Elias Mubashankwaya we ati “Icya mbere nungutse ni uguhindura imyumvire kugira ngo mbashe kubana n’abandi mu mahoro, ikindi kandi umuntu abashe kumenya indangagaciro ziranga umunyarwanda nyawe, kandi akaba yabasha no kucyitangira igihe bibaye ngombwa”.

Izi ntore zivuga ko zungukiye byinshi mu itorero.
Izi ntore zivuga ko zungukiye byinshi mu itorero.

Gutangiza itorero muri IPRC-south bibaye nyuma y’uko ryatangijwe mu mashuri makuru na kaminuza ku itariki ya 1/10/2014, umuhango wabereye muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye. Ni nyuma kandi y’uko ryatangijwe mu mashuri abanza n’ayisumbuye ku itariki 20/2/2014, ibi byo bikaba byarabereye i Kayonza.

Nk’uko bivugwa na Pascal Rukundo, umuyobozi w’amashuri makuru na kaminuza muri minisiteri y’uburezi, akaba ari na we mukuru w’itorero muri iyi minisiteri, itorero rigenda ritangizwa mu mashuri yose kuko kuri ubu ishuri ryabaye itorero, abanyeshuri bakaba intore, naho abarimu bakaba abatoza.

Impamvu y’ibi ni uko ngo u Rwanda rwasanze gutanga uburezi budafite indangagaciro byaba ari nko kubakira inzu ku musenyi. Ikigamijwe rero, ngo ni ukugira ngo ejo u Rwanda ruzabe ruzira amacakubiri, abanyarwanda bazabe bunze ubumwe bakorera igihugu bagikunze kandi bagamije iterambere rirambye.

Abayobozi banyuranye bifatanyije n'abanyeshuri ba IPRC-South.
Abayobozi banyuranye bifatanyije n’abanyeshuri ba IPRC-South.

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo   ( 1 )

ubutore si amagambo, ubutore ni ibikorwa bityo rubyiruko rwacu turabasaba ko mwabisigasira maze mukaba intore z’ukuri

rusaga yanditse ku itariki ya: 15-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka