Ubutaka buza ku isonga mu guteza amakimbirane
Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango Never Again Rwanda, bwagaragaje ko amakimbirane arangwa mu karere k’ibiyaga bigari ahanini intandaro yayo ari ubutaka.
Kuri uyu wa kane tariki 5 Ugushyingo 2015, niho ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu ihuriro ry’iminsi ibiri rihuje abaturage b’Akarere ka Bugesera n’abo mu makomini yo mu Burundi muri gahunda yo kubaka amahoro ashingiye ku biganiro byambukiranya imipaka.

Mukandinda Betty ni uwo mu Karere ka Bugesera, avuga ko ahanini aya makimbirane usanga aterwa n’imbibi z’ubutaka no mu miryango.
Yagize ati “Umwe mu miti y’iki kibazo ari ukwandikisha ubutaka ndetse no kwigisha urubyiruko gushakira ubuzima mu bindi bikorwa bitari ubuhinzi dore ko ari bwo butunze abaturage benshi.”
Kagimbangabo Evaliste wo muri Komine ya Busoni mu Burundi, avuga ko iwabo mu Burundi usanga akenshi aya makimbirane arangwa mubahana imbibe.

Ati “Usanga hari abarengera imbibi z’abaturanyi maze bigatera intonganya ndetse ugasanga bamwe mubana barashwana n’ababyeyi babo.”
Murwanashyaka Oscar umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamabuye uhana imbibi n’u Burundi, avuga ko n’ubwo bitaracika burundu ariko ibyangombwa by’ubutaka byagabanyije ayo makimbirane mu rwanda.
Ati “Ndakangurira abagabo gushaka umugore umwe kuko byafasha abaturage kubyara abo bashoboye kurera; bityo aya makimbirane akaranduka.”
Umuyobozi wungirije mu muryango Never Again Rwanda, Mukankubito Immacule, avuga ko igisubizo cy’iki kibazo kigomba kuva ku mpande zombi ari abayoborwa n’abayobozi.
Ati “Dukomeje kwegera abayoborwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye tubakoramo ubukangurambaga, igisubizo kandi kigomba no kuva muri gahunda nk’umugoroba w’ababyeyi n’izindi zihuza abaturage.”
Uretse amakimbirane akomoka k’ubutaka mu Burundi, mu Rwanda no muri Congo, umuryango Never Again Rwanda ufatanije n’indi miryango igamije amahoro mu karere k’ibiyaga bigali, uvuga ko mu bushakashatsi bwakorewe mu karere mu bantu basaga 2000.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|