Ubusitani: Kimwe mu byongerera Kigali ubwiza-AMAFOTO
Abahanga bakaba batangaza ko ubusitani n’ubwo bwongera uburanga bw’ahantu, atari umutako gusa kuko bunongerera umwuka mwiza ababuturiye.
Ubusitani kandi butuma aho buri hitabirwa cyane, abantu baganira, basenga, basabana, baruhuka, bakoze ubukwe, bifotoza, bikaba byagirira inyungu ba nyirabwo.
Dore mu mafoto bumwe mu busitani bwo mu Mujyi wa Kigali, butuma ubwiza bwawo bwirahirwa na buri wese wawugezemo.

Ahagizwe Car Free zone muri Kigali ndetse n’ahandi hatandukanye mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali hatatse ibiti bigaragaza ubwiza kandi bigatanga n’akayaga keza ku bahagenda.

Green Square ubusitani buherereye ku muhana uganda ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi ubona bwizihiye ijisho.

Imbere muri Green Square ku muhanda ugana ku rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi.

Aha ni kuri Juru Park.

Kwinjira muri Juru Park uba wumva akayaga keza kubera ibiti bihakikije.

Ku Kinamba cya mbere.

Mu busitani buturiye Ambasade y’Amerika na ho hagaragara neza kandi haba akayaga keza gatuma abantu bahishimira.

Mu busitani bwo ku Kimihurura hakunze no gufatirwa amafoto menshi.

Ubusitani bwa Rugende Training Center bwo bugaragaramo n’amafarasi afasha abantu bahasuye kwidagadura.

Mu isangano ryo ku Kacyiru na ho hari ubusitani abantu cyane cyane abageni bakunze gufatiramo amafoto.

Mu Mujyi wa Kigali rwagati (muri rong point) habereye ijisho, abahanyuze bakunze kuharangarira.

Mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali na ho hasa neza cyane.

Ubusitani buherereye ahakunze kwitwa ku Kinamba cya Mbere ku muhanda ugana Nyabugogo na ho hagaragara ubwiza budasanzwe.

Ubusitani buri hagato mu Mujyi wa Kigali na bwo buri mu biwongerera ubwiza.

Ubusitani bwo muri Magerwa buri mu bugaragaza isura nziza y’umujyi kandi bugatanga umwuka mwiza ku bahakorera no ku bahatuye.

Ubusitani bwo muri Novotel na bwo buri mu byongerera ubwiza ino Hotel bugatuma yitabirwa.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
kigali n’urwanda byaba bitandukanye?gera za nyaruguru n’ahandi mu biturage wirebere
kigali n’urwanda byaba bitandukanye?gera za nyaruguru n’ahandi mu biturage wirebere
So good ariko dukeneye addresses za hariya hantu ho gusohokera.Zitugezeho mugabo.
Thanx rutindukanamurego for the for very nice story komerezaaho rwose