Ubushakashatsi bugaragaza ko u Rwanda rwageze ku ntego z’ikinyagihumbi

Ministeri y’imari n’igenamigambi(MINECOFIN),ishinzwe ubuzima(MINISANTE) ndetse n’abafatanyabikorwa ba Leta, bavuze ko ibyavuye mu bushakashatsi ku buzima n’imibereho y’abana n’ababyeyi(DHS), bigaragaza ko intego z’ikinyagihumbi zari zasabwe ibihugu mu myaka icumi n’itanu ishize; ngo zagezweho ku ruhande rw’u Rwanda.

Izi ntego zashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye UN zisaba ibihugu guteza imbere imibereho y’abaturage babyo mu nzego zitandukanye, zirimo uburezi, ubuzima n’ubukungu.

Abitabiriye kumva ubushakashatsi bwa DHS barimo Ministiri w'imari, Ministiri w'ubuzima, Umuhuzabikorwa wa UN mu Rwanda n'Umuyobozi wa NISR wabugaragaje.
Abitabiriye kumva ubushakashatsi bwa DHS barimo Ministiri w’imari, Ministiri w’ubuzima, Umuhuzabikorwa wa UN mu Rwanda n’Umuyobozi wa NISR wabugaragaje.

Ministiri w’imari n’igenamigambi, Amb Claver Gatete yatangaje ko u Rwanda ruzajyana raporo nziza mu nama mpuzamahanga iteganijwe kubera i Addis Ababa muri Ethiopia, muri uyu mwaka.

“Ikigaragara ni uko twageze ku ntego z’ikinyagihumbi, nubwo hakiri byinshi byo gukora”, nk’uko Ministiri w’ubuzima, Dr Agnes Binagwaho yabishimangiye.

Ubushakashatsi bwa DHS bwakozwe n’Ikigo cy’ibarurishamibare(NISR), bugaragaza ko ikigero cy’impfu z’abana batararenza umwaka umwe bavutse, cyagabanutse kuva ku bana 109 ku 1000 mu mwaka wa 2000, kugera ku bana 32 ku 1000 mu mwaka wa 2014/2015.

Imibare y’impfu z’abana batararenza imyaka itanu na yo biragaragara ko yagabanutse; ndetse n’iy’ababyeyi bapfa babyara ikaba ari 210 ku babyeyi 100,000, bavuye kuri 1071 ku 100,000 mu mwaka wa 2000.

NISR kandi igaragaza ko umubare w’abana bibasiwe n’imirire mibi nawo urushaho kugabanuka uko imyaka igenda ishira, aho abana bafite kugwingira(kudakura aba muremure) ngo ari 38% muri 2014/2015, bavuye kuri 51% mu mwaka wa 2005.

Kuri iki kibazo, Ministiri w’ubuzima, Dr Agnes Binagwaho yavuze ko icyihutirwa cyane ari uko Minisanté ifatanije n’izindi Ministeri ndetse n’abaterankunga, ngo bazakomeza ubukangurambaga ku miryango kugira ngo imenye uburyo n’amafunguro igomba guha abana, hakoreshejwe abajyanama b’ubuzima, abaforomo n’abandi.

Imibare kandi igaragaza ko ikigero cy’uburumbuke bwo kubyara ngo kigenda kigabanuka, aho mu mwaka wa 2005 buri mubyeyi ngo yabaga afite abana 6.1(igipimo cy’impuzandengo), umubare uragabanuka ku buryo muri 2014/2015 umubyeyi umwe abarirwa abana 4.2, nubwo ngo kuboneza urubyaro hakoreshejwe uburyo bugezweho bigenda bigabanuka.

Muri iyi mibare yatangajwe, impungenge ngo zisigaye ku mubare muto w’abantu bafite inzitiramibu batarenga 43% by’ingo zose ziri mu Rwanda, nk’uko Umuyobozi mukuru wa NISR, Yusuf Murangwa yabitangaje.

Mu ntego z’ikinyagihumbi harimo kugabanya nibura ku kigero cya 3/4 by’amana bapfa bavuga ndetse hagati ya 1990-2015, kugabanya kuri 2/3 impfu z’abana bo munsi y’imyaka 5, no kugabanya ku kigero cya 3/4 umubare w’abagore bapfa babyara.

Muri zo ntego kandi harimo ko abana bose bagomba kwiga amashuri abanza ku kigero cya 100% ndetse n’ibindi byibanda cyane cyane ku buzima, imibereho myizi, uburezi, uburenganzira bwa muntu n’ubukungu.

Hakurikijwe ubu bushakashatsi bwa DHS Leta y’u Rwanda ngo ruzajyana inkuru nziza i Addis Abbeba muri Etiyopiya uyu mwaka ko ruzaba rwageze kuri hafi ya zose mu ntego z’ikinyagihumbi (MDGs).

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abaturage baracyarwara amavunja , ubukene , kurarana n amatungo mu nzu , abana batiga kubera ubukene , abana bakora imirimo itandukanye bashakisha imibereho mu muhanda , etccc abaturage badashobora kwiyishyurira Mutuel , none ngooooo.............. ahhhaaaaaaaaaaa

UMUGWANEZA Jeanne yanditse ku itariki ya: 12-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka