Ubusabane mu ruzinduko rwa Perezida Samia Suluhu mu Rwanda (Amafoto)

Uruzinduko rwa Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, rw’iminsi ibiri mu Rwanda ku matariki ya 02 na 03 Kanama 2021, ni kimwe mu byagarutsweho cyane mu Rwanda no mu mahanga, dore ko ari rwo rwa mbere agiriye mu Rwanda kuva yatangira kuyobora Tanzania muri Werurwe uyu mwaka wa 2021 asimbuye Dr. John Pombe Magufuli wari umaze kwitaba Imana.

Akigera ku kibuga cy’indege i Kanombe, Perezida Suluhu yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta. Yakiriwe kandi na Perezida Kagame bagirana ibiganiro, ndetse bayobora isinywa ry’amasezerano atandukanye hagati y’ibihugu byombi.

Samia Suluhu Hassan yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi yunamira Abatutsi bishwe muri Jenoside barushyinguyemo, ndetse ku mugoroba yakirwa na Perezida Kagame ku meza muri Kigali Convention Centre, barasabana, ndetse baganira ku kurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi, u Rwanda na Tanzania.

Reba amwe mu mafoto yaranze uruzinduko rwa Perezida Samia Suluhu mu Rwanda

Kureba andi mafoto menshi y’uru ruzinduko, kanda HANO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

twarishimye cyane kd tubarinyuma bayobozi bacu beza kd tubashimira ubufatanye bwiza mwagiranye byumwihariko peresida wacu dukuna=da cyane imana ikomeze imuturindire.

BIZIMUNGU JEAN DAMASCENE yanditse ku itariki ya: 3-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka