Uburyo bushya bwo guhugura abakozi ngo buzagabanya ingendo kandi bazigame igihe
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi aratangaza ko hagiye gushyirwaho uburyo bushya bwo guhugura abakozi ba Leta hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iya kure, (E Leaning) aho kujyabakora ingendo bajya mu kigogishizwe imicungire y’abakozi ba Leta.
Minisitiri w’Intebe, Murekezi Anastase, avuga ko E-Leaning izaha abakozi batandukanye bo mu bigo bya Leta n’ibyigenga ubumenyi binyujijwe mu ikoranabuhanga ry’iyakure, aho abakozi ibihumbi 10 bazajya bakurikirana amasomo anyuranye bibereye mu turere 4 tw’u Rwanda no mu Mujyi wa Kigali batiriwe bagana ikigo gishinzwe Imicungire y’Abakozi kiri i Murambi mu Karere ka Muhanga.

Umushinga mushya wa (E-Leaning) watangijwe ku wa kane tariki ya 04 Kamena 2015, mu kigo gishinzwe Imicungire y’Abakozi mu Rwanda (Rwanda Management Institute) ukazaterwa inkunga n’igihugu cya Koreya y’amajyepfo.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Imicungire y’Abakozi, Gasamagera Wellars, avuga ko Umubare w’Abakozi bahugurirwaga muri iki kigo, ugiye kuva ku 2000 ku mwaka, ukagera ku bihumbi 10 kuko hagiye no gutangizwa ayandi mashami hirya no hino mu gihugu hagamijwe korohereza abakozi benshi kubona ubumenyi hafi y’aho bakorera.

Biteganyijwe ko uburyo bwa E-Leaning buzashyirwa no mu Ntara zose mu turere twa Rwamagana, Nyanza, Karongi, Musanze no mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kwegereza abakozi ubumenyi.
Igihugu cya Koreya kikaba cyahise gitera uyu munshinga inkunga ya miliyoni 4 z’amadorari ya Amerika.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|