Uburinganire si uguhangana, ni ukureshya imbere y’amategeko – Mutesi Anita

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutesi Anita, arasaba abagore bo muri ako karere kudahangana n’abagabo ba bo bitwaje uburinganire.

Uwo muyobozi avuga ko hari abagore batasobanukiwe neza na gahunda y’uburinganire bumvise nabi uburinganire bakabufata uko butari, ku buryo bishyira ingo nyinshi mu bibazo.

Ati “Gahunda y’uburinganire ni gahunda nziza kuko yasubije abagore uburenganzira bari barambuwe, ariko uburinganire ntibusobanura guhangana hagati y’umugabo n’umugore, bisobanura kureshya imbere y’amategeko”.

Umuyobozi wungirije w'akarere ka Kayonza arasaba abagore kudahohotera abagabo bitwaje ngo ni uburinganire.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Kayonza arasaba abagore kudahohotera abagabo bitwaje ngo ni uburinganire.

Mu myaka yashize abagore ni bo bagaragazaga cyane ikibazo cy’ihohoterwa bakorerwa n’abagabo ariko ubu bisa n’aho byahindutse kuko hari abagabo bavuga ko bahohoterwa n’abagore ba bo, kandi bakabikora bitwaje uburinganire nk’uko umwe mu bagabo twavuganye wo mu mujyi wa Kayonza yabidutangarije.

Uwo mugabo utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Ubuse hari umugabo ukigira ijambo mu rugo? Ugira ngo uravuze umugore akaba arakugurukanye ako kanya akaba ahamagaye polisi ngo uramuhohoteye kandi bahita bagufunga da! Ntawavuga nabi umugore muri iki gihe kereka ashaka gufungwa”.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko abagore badakwiye gusuzugura abagabo ba bo bitwaje uburinganire.

Umuyobozi wungirije w'akarere ka Kayonza yemeza ko hari abagore batumva neza ibijyanye n'uburinganire.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Kayonza yemeza ko hari abagore batumva neza ibijyanye n’uburinganire.

Yavuze ko uburinganire n’ubwuzuzane bidakuraho inshingano buri wese aba afite mu rugo kuko ubwuzuzanye bisobanura gushyira hamwe mu gufata ibyemezo bireba umuryango wose.

Abagore ngo bakwiye kubaha abagabo ba bo, kandi abagabo na bo bagakunda abagore babo, hanyuma bagahuriza hamwe ku ifatwa ry’ibyemezo bireba umuryango muri rusange.

Icyo gihe nibwo uburinganire n’ubwuzuzanye bizashoboka nk’uko umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage abyemeza.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nibyo kureshya imbere y’amategeko ni byiza, ariko burya ikipe idafite capitaine mubona yagera he?bashobore bavuge ko abagore aribo bazayobora cyangwa se abagabo, ariko kuvuga ko bose aribo bayobora, ni ugutera confusion. Burya amategeko atubahirije Ijambo ry’Imana aba afutamye pe, ndi umugore ndabivuze. Abagabo bashinzwe kudukunda, natwe tukabubaha.Izi nshingano zubahirijwe, nta kibazo cyabaho.

sonia yanditse ku itariki ya: 18-03-2013  →  Musubize

Mutesi we uri umugore mwiza ndakwikundiye pe.

rangira jean pierre yanditse ku itariki ya: 18-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka