Uburinganire ngo ntibukwiye gutuma umugore ata inshingano
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Nyamagabe, Marie Therese Nyirantagorama, yasabye ko hajyaho isaha mu mashuri yo gutoza umukobwa kuzavamo umubyeyi ukwiye.
Yagarutse ku kuba hari abagore batuzuza inshingano zabo bitwaje uburinganire bakigira mu tubari, abandi ugasanga bitwara nabi mu myifatire kugeza aho bamwe bitwa ingare bidakwiye; ko ahubwo bakwiye kumenya inshingano zabo.

Epiphanie Mukarihamye wari witabiriye uyu munsi w’abagore atuye Murenge wa Cyanika avuga ko nk’abagore bazi inshingano bafite badakwiye gukora ibyo bishakiye.
Yagize ati “Umudamu kuba yarageze ku buringanire ntabwo bituma yihunza inshingano cyangwa ngo bitume yumva ko atagomba gukora ibimureba mu rugo rwe.”
Mugenzi we Mariam Nyirakamana avuga ko kuba barahawe agaciro bitatuma abagore bigira ingare.
Yagize ati “Nta mugore wagakwiye kujya mu kabari yitwaje uburinganire, ni ukuzuzanya n’abo twashakanye, tukamenya inshingano zacu ndetse n’abatware bacu tukabaha icyubahiro kibakwiye. Twarasobanukiwe twumva ko nta mugore w’umusinzi nta n’ugomba no kwiyandarika.”
Ntirantagorana yasabye inzego z’ubuyobozi gushyiraho isaha mu mashuri yo gutoza umwana w’umukobwa kuzavamo umubyeyi ukwiye.
Yagize ati “Ako kantu turakabasabye nk’ababyeyi kugira ngo dutoze abana bacu b’abakobwa kuzavamo ababyeyi babereye igihugu kandi bizatuma tubasha kubaka umuryango muzima.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Philbert Mugisha, akaba yemereye abagore ko nk’uko bisanzwe mu nshingano zabo bigiye gushyirwamo ingufu.
Yagize ati “Birashoboka ko binyuze no mu itorero mu mashuri, abanza n’ayisumbuye, iyo saha yaboneka izo nyigisho zigatangwa tuzareba ibikenewe kugira ngo bishyirwe mu bikorwa.”
Iyi gahunda ikaba izanakorwa ku bandi bana b’abakobwa batari mu mashuri biciye mu itorero riri ku rwego rw’umudugudu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|