“Uburinganire mu bibi hoya, mu byiza yego” - Mayor wa Musanze
Abagore bo mu murenge wa Kinigi, Nyange na Musanze yo mu karere ka Musanze bafite ingeso yo gusinda barasabwa kugendera kure iyo ngeso, ntibishingikirize ihame ry’uburinganre maze ngo bishore muri iyo ngeso itatuma bageza ku iterambere ingo zabo.
Ibi byatangarijwe abayobozi b’inzego z’ibanze bo muri iyi mirenge, kuri uyu wa gatatu tariki 15/05/2013 ubwo ubuyobozi bw’akarere ka Musanze, ku bufatanye n’ubw’inzego z’umutekano basuraga abatuye muri iyi mirenge ngo baganire kuri gahunda zitandukanye zibareba.
Nk’uko byagarutsweho n’abayobozi b’inzego zishinzwe umutekano muri Musanze, ndetse bigashimangirwa n’ababajije ibibazo, ngo haracyagaragara ikibazo cy’ubusinzi kuri bamwe mu bagore bo muri iyi mirenge. Bityo ngo abayobozi b’inzego zishinzwe umutekano bagasabwa kugihagurukira.
Nubwo hari ababona ubu businzi nk’ikibazo, bamwe mu batuye uyu murenge siko babibona, kuko bemeza ko nko mu murenge wa Kinigi utuwe n’abadivantisite benshi, ku buryo batajya banywa inzoga, bityo ubwo businzi bakaba babona budakabije, nk’uko byemejwe na Munyankusi Donath, umwe mu bahatuye.

Cyakora ngo nubwo atari benshi bagaragarwaho ubusinzi muri aka gace, ngo abo bugaragaraho babyitwaramo nabi cyane, kuburyo bitesha agaciro bakanagatesha n’imiryango yabo, nk’uko byavuzwe na Semarora Francois.
Ati: “Si benshi basinda ariko iyo basinda biba bibi cyane kuko batabasha kugenzura inzoga banywa, bigatuma bata ibara. Bitwaza uburinganire bakumva ko bagomba kunywa uko bishakiye».
Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Mpembyemungu Winifrida, yasabye abagore kutitwaza ihame ry’uburinganire ngo bishore mu ngeso mbi, zirimo n’ubusinzi, kuko bidindiza iterambere. Ati: “Uburinganire mu bibi Hoya, mu byiza Yego”.
Avuga kandi ko ikibazo cy’abagore basinda kitarafata intera ndende, cyakora ngo igihe bahuye n’abayobozi b’ibanze, baba bagomba kubakangurira kurwanya iyo ngeso hakiri kare maze aho bizagaragara ko gikajije umurego ubuyobozi bw’akarere buzatanga ubufasha.
Yongeyeho ati: “Tuba twifuza ko na gato kaba gahari kakwamaganwa hakiri kare, bikanyura mu bayobozi b’imidugudu n’utugari babonana n’abo bayobora bose buri munsi”.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
mugire icyomukora kuko amazi atembe ramumirimayabatu rage murakoze
mugire icyomukora kuko amazi atembe ramumirimayabatu rage murakoze