Uburengerazuba: Musenyeri arasaba abakirisitu kubakira ku ndangagaciro za gikirisitu mu miryango
Kuri uyu wa 15 Kanama 2015, kuri Paruwasi ya Congo-Nil hateranaga abakirisitu ba Kiliziya Gatorika mu Ntara y’Iburengerazuba bizihiza umunsi wa w’iryanwa mu ijuru rya Bikiramariya bita “Assomption” maze Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo, Msgr Alexis Habiyambere anenga abatitwara gikirisitu mu miryango abasaba guhindura imigenzereze.
Yabigarutseho ubwo yabibutsaga ko umuhigo w’uyu mwaka wa Kiliziya Gatorika ari uwo kwimakaza ubukirisitu bushingiye ku muryango ariko akaba yavuze ko hari bamwe badatanga urugero rwiza yaba kubo bashakanye cyangwa abana babyaye.

Yagize ati”Muzi ko uyu mwaka dufite umuhigo wo kubakira ubukirisitu ku muryango ariko sinumva ukuntu abashakanye batumvikana mu miryango kandi sinumva n’ukuntu abashakanye badaha uburere bwiza abana babo. Icyo gihe nta bukirisitu buba buhari.”
Mukandori Emma, waturutse muri Paruwasi ya Mushubati, avuga ko yanyunzwe n’impanuro za Mgr Habiyambere. Ati “Koko usanga imiryango imwe n’imwe tutabanye neza ngo twere imbuto nk’abakirisitu, ku giti cyanje ngiye kongera imbaraga mbere abandi urugero rwiza.”

Umunsi w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya witabiriwe n’abantu bari hagati y’ibihumbi 20 na 25 barimo na Mgr Jaack Jansen Igisonga cy’Umwepiskopi wa Hasselt mu Bubiligi.
Abakiristu bitabiriye amasengesho ya “Assomption” baturutse muri Paruwasi 24 zigize Diyoseze ya Nyundo igizwe n’amaparuwasi Gatorika yo mu turere twose tw’Intara y’Iburengerazuba.
Mbarushimana Cisse Aimable
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubu butumwa Msgr Habiyambere, abakirisitu bose bo mu Rwanda bwabwitehe cyane.
Biba bigayitse kuba gusenga buri munsi ukananirwa kumvikana ni uwo mwashakanye.
Abana nabo bakura uburere kubabyeyi.
Impanuro ya Mgr Alex HAB. irakenewe cyane, iramutse yumvikanye nibura mu Rwanda byonyine maze bikaducengera kuburyo kubishyira mu bikorwa byatworohera, umuryango nyarwanda wakwiyubaka birenze ibi byo kwiyumanganya. murakoze.