Uburengerazuba: Abayobozi ba Karongi na Nyamasheke beguye

Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, ndetse n’uw’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, beguye ku mirimo yabo ku mugaragaro muri iki gitondo cya tariki 08/01/2015 nyuma yuko inama njyanama zemeye ubwegure bwabo bari bazigejejeho.

Aba bayobozi bombi batangarije inama njyamana z’uturere bayoboraga ko beguye ku mpamvu zabo.

Kayumba Bernard na Habyarimana Jean Baptiste beguye.
Kayumba Bernard na Habyarimana Jean Baptiste beguye.

Aba bayobozi bayoboraga uturere two mu ntara y’i Burengerazuba beguye nyuma y’iminsi umuyobozi w’akarere ka Rusizi na ko ko muri iyo ntara atawe muri yombi akurikiranyweho gukoresha impapuro mpimbano; nk’uko byatangajwe na Polisi.

Kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2014, abayobozi batandatu bamaze kwegura ku mirimo yabo aribo uwa Gasabo, Rwamagana, Kirehe, Gatsibo, Karongi na Nyamasheke.

Inkuru irambuye turacyayikurikirana

Umugwaneza Jean Claude & Niyonzima Oswald

Ibitekerezo   ( 8 )

Mayor wa karongi numugabo ntanuzageza ahoyageze numubyeyi Imana izamuhe umugisha kuko yakoze byishi ahubwose moyor warutsiro kowe ategura ntamubyeyi urimo niwe ukwiye kwegura
nawe baza mukurikirane arenganya abaturage ahokubaka

emmy yanditse ku itariki ya: 9-01-2015  →  Musubize

Nimuharire abandi nabo batange ibyo bafite kuko aba bayobozi baritanze bageza byinsi kubo bari bayoboye,nibaruhuke ngewe ndabashimye kuba ibyo bigishaka muri good governance babishyize mu bikorwa

Gatari yanditse ku itariki ya: 8-01-2015  →  Musubize

Imiyoborere myiza imaze kugerwaho kandi n’aba bayobozi b’uturere bageze kuri byinshi mu gihe bamaze bakoranye neza n’abaturage,gucika intege ni ibya buri wese.

Gakire yanditse ku itariki ya: 8-01-2015  →  Musubize

agatsiko k ubusambo ka rusizi na nyamasheke kavuyeho

nyamasheke yanditse ku itariki ya: 8-01-2015  →  Musubize

tubashimire ibyo bakoze maze tunasabe abagiye kubasimbura gukomerezaho abandi bageze

gogo yanditse ku itariki ya: 8-01-2015  →  Musubize

Ndabona inkubiri ya Mutuelle de sante iza gusiga bake. Nibarangiza ibya mutuelle bajye no kuri gahunda yo kwegeranya ubutaka, ngo none umusaruro ukaba warikubye inshuro nyinshi. Muri report gusa kuko ku masoko natwo uhasanga, ubanza abahinzi bawurira mu murima.

ks yanditse ku itariki ya: 8-01-2015  →  Musubize

nonese uwarubavu we hasigaye iki kandi nawe rwose adashoboye, akarere ka rubavu bagahe Gedeon niwe wagashobora cyangwa umutahira mukuru mu karere ka rubavu naho ubundi abandi wapi ndakurahiye

umuraza candide yanditse ku itariki ya: 8-01-2015  →  Musubize

mayor wacu ndavuga uwa karongi yari umubyeyi wacu kdi nyagasaniamufashe kdi turamukunda cyane

rukara yanditse ku itariki ya: 8-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka