Uburengerazuba: Abaturage ngo bazahagarika imyigaragambyo aruko Lt Gen Karake arekuwe
Kuri uyu wa 25 Kamena 2015 mu turere twose tw’Intara y’Iburengerazuba abaturage biriwe mu bikorwa byo kwamagana ifatwa rya Lt Gen Emmanuel Karenzi Karake bavuga ko bafata nk’agasuzuguro ibihugu bikize bikorera ibihugu by’Afurika.
Mu Karere ka Rubavu, urugendo rwamagana ifatwa rya Lt.Gen Karenzi Karake rwitabiriwe n’abantu barenze ibihumbi 30 bahurije ku kuvuga ko bamaganye agasuzuguro k’Abongereza, bagasaba ko Lt Gen Karenzi Karake arekurwa.

Urubyiruko rurimo abatwara abagenzi ku magare, abamotari n’abandi bikorera mu ngeri zitandukanye bari buzuye umuhanda uva mu Mujyi wa Gisenyi kugera ku mupaka muto ndetse no ku mupaka munini w’u Rwanda na Kongo haririmbwa indirimbo ziranga ubumwe bw’Abanyarwanda bagira bati “Turashaka Karake wacu, natahe, natahe, twanze abaducamo ibice turashaka ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Rukanika Jean Leonard uhagarariye Sosiyete Sivile mu Karere ka Rubavu yatangaje ko abanyarubavu bababaye kandi barakaye, ibikorwa byo kwigaragambya ngo bakaba bazabihagariko ari uko Lt Gen Karenzi Karake Emmanuel wari ukuriye urwego rw’iperereza mu Rwanda arekuwe.
Ngororero: Abagera mu bihumbi 3 na bo basabye Ubwongereza kurekura Lt Gen Karake

Mu Karere ka Ngororero ho, urugendo rwo kwamagana ifungwa rya Lt Gen Karake Karenzi Emmanuel rwakorewe mu mirenge yose.
Ku rwego rw’akarere, bahagurukiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ngororero mu Kagari ka Rususa bakora ibirimetero bitatu bagera mu Kagari ka Kazabe mu Murenge wa Ngororero.
Abaturage babarirwa mu bihumbi 3 bayitabiriye bagendaga bavuga ko Lt Gen Karake ari mu bahagaritse Jenoside mu gihe Ubwongereza na Esipaniya byareberaga bityo bakavuga ko mu gihe aterekuwe bazomeza kujya mu muhanda bamagana ibyo bihugu.
Rusizi
Abaturage babarirwa hagati y’ibihumbi bine n’ibihumbi bitanu mu Karere ka Rusizi bari mu myigaragambyo yo gusaba ko Ubwongereza burekura Lt Gen Karenzi Karake batangiriye urugendo mu Mujyi w’Akarere ka Rusizi barusoreza ahahagarara imodoka zitwara abagenzi (gare) muri ako karere.

Abo baturage bavugaga ko badashobora kwihanganira agasuzuguro ko kubafatira umwe mu bayobozi bafata nk’intwari kuko ngo ari mu bahagaritse Jenoside, bakavuga ko biteye isoni kubona afatwa kandi nyamara abakoze Jenoside bidegembya mu bihugu by’Uburayi.
Uzamukunda Fitina, agira ati “ Ntitwumva uko Gen Emmanuel Karake Karenzi afungwa kandi ari mu bahagaritse Jenoside kandi abayikoze bari bidegembya mu bihugu by’Uburayi.
Bizimungu Hasani, umwe mu baturage, we avuga ko mu bihe bigoye bya Jenoside Lt Gen Emmanuel Karake Karenzi yahagurukanye n’abandi bana b’u Rwanda bahagarika Jenoside amahanga arebera, none amahanga ngo atangiye kwinjira mu buzima bw’Abanyarwanda bityo ngo bakaba batazahwema kuvuga akarengane Lt Gen Emmanuel Karake Karenzi akorerwa kugeza igihe bazamurekurira.
Nyabihu
Urugendo rwo kwamagana ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake rwatangiriye ku karere ka Nyabihu rusorezwa muri Mukamira aho abaturage bo mu karere ka Nyabihu na bo bavuze ko batazahwema kwamagana abashaka gusubiza inyuma ibyiza bagezeho.

Mu magambo yanditse ku byapa bari bafite, hari harimo agira ati “Karake ni intwari, turashaka Karake wacu, nibafate abakoze Jenoside bacumbikiye barekure intwari zacu zahagaritse jenoside barebera.”
Rutsiro: Abaturage ho bavugaga ko bashaka guca agasuzuguro k’ababanyamahanga bakabona Karake wabo
Abaturage basaga ibihumbi 4 bo mu Karere ka Rutsiro baramukiye mu muhanda kuri uyu wa kane Tariki ya 25 Kamena 2015 kuva mu Isantere ya Congo-Nil berekeza kuri Sitade ya Mukebera bigaragambya kubera itabwa muri yombi rya Lt Gen Karenzi Karake bakaba batangaza ko bifuza guca agasuzuguro k’abanyamahanga bashaka guhohotera Abanyarwanda bakavuga ko bazaruhuka ari uko Lt Gen Karenzi bamurekuye.

Ishimwe Pierre, utuye mu Murenge wa Gihango yagize ati “Ntitwumva ukuntu Karenzi yafashwe ashinjwa ibyaha kandi ari umwe mu bararokoye Abanyarwanda bicwaga muri Jenoside nkaba mbona aka ari agasuzuguro.”
Mushimiyimana Liberata, we avuga ko abona kuba Ubwongereza bwaramufashe ari agasuzuguro ahubwo ko bari bakwiye kwita kucyateza u Rwanda imbere.
Nyamasheke
Ibikorwa byo kwamagana ifatwa n’ifungwa rya Lt Gen Karake Karenzi wafatiwe mu gihugu cy’Ubwongereza byabereye mu mirenge yose igize akarere ka Nyamasheke.

Abaturage bakaba basabaga ko Lt Gen Karake Karenzi yarekurwa akagaruka mu Rwanda, naho abamufashe niba bashaka abicanyi ngo bafate abo babitse bagize uruhare muri Jenoside.
Abanyamakuru ba Kigali Today mu Ntara y’Uburengerazuba
Sylidio Sebuharara/ Rubavu
Ephrem Musabwa/Rusizi
Karinganire Ernest/Ngororero
Safari Viateur/Nyabihu
Umugwaneza Jean Claude/Nyamasheke
Aimable Mbarushimana/Rutsiro
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|