Uburengerazuba: Abanyeshuri mpuzamahanga biga igisirikari mu Rwanda banyuzwe n’uko ubutegetsi bwegerejwe abaturage

Abasirikare bakuru baturuka mu bihugu bitanu byo muri Afurika y’Uburasirazuba, EAC biga mu ishuri rya gisirikare rya Nyakinama RDF Command and Staff College barashima intambwe imaze guterwa mu kwegereza ubuyobozi abaturage mu ntara y’Iburengerazuba no kubihuza n’umutekano w’abenegihugu.

Nyuma y’uturere twa Rubavu na Ngororero, abanyeshuri bo muri shuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinamabagiranye ibiganiro n’abayobozi b’Intara y’Iburengerazuba, ibiganiro byabereye mu karere ka Karongi aho intara y’Uburengerazuba ifite icyicaro.

Aha abanyeshuri biga i Nyakinama mu ishuri RDF command and staff College basuraga umushinga wo kuvoma gazi mu Kivu
Aha abanyeshuri biga i Nyakinama mu ishuri RDF command and staff College basuraga umushinga wo kuvoma gazi mu Kivu

Muri ibi biganiro, abasirikari biga Nyakinama muri RDF Command and Staff College basobanuriwe birambuye ibikorwa bitandukanye biri muri gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage n’uko byose bihuzwa no gushyigikira umutekano w’igihugu.

Nyuma y’ikiganiro kirambuye bagiranye n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’iyo ntara, bwana Jabo Paul, umuyobozi w’akarere ka Karongi Kayumba Bernard n’umuyobozi wa Brigade ya 201 Colonel Murenzi Evariste, abo banyeshuri bahawe umwanya babaza ibibazo kuri gahunda nyinshi za leta, zirimo gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo, ubwisungane mu kwivuza, koperative z’abaturage zo kubitsa no kuzigama SACCO, VUP, ubudehe, uburezi bw’ibanze n’izindi.

Chief Superintendant Ruzigamanzi Egide nawe wiga muri iryo shuri kandi akaba yari afite n’inshingano zo kuvugana n’itangazamakuru, yavuze ko muri rusange basanze Intara y’Iburengerazuba iri ku rwego rushimishije mu kwegereza ubuyobozi abaturage.

Chief Superintendant Ruzigamanzi Egide, umwe mu banyeshuri wa RDF Command and Staff College
Chief Superintendant Ruzigamanzi Egide, umwe mu banyeshuri wa RDF Command and Staff College

Chief SP Ruzigamanzi ati “Twasuye Rubavu, Ngororero, uyu munsi twari turi muri Karongi, tubashije kubona ko habayeho iterambere rikomeye ugereranyije no mu myaka itanu ishize uko iyi ntara yari imeze.”

Chief SP Ruzigamanzi yavuze kandi ko uruzinduko rwabo nk’abanyeshuri ruba ruri no mu rwego rw’ubushakashatsi kugira ngo barebe ko kwegereza ubuyobozi abaturage bijyanishwa n’umutekano w’abaturage, aho bibaye ngombwa bagatanga inama haba ku rwego rw’umutekano haba no ku ruhande rw’ubuyobozi bwite bwa leta.

Ngo n’ubwo bashima ariko, basanze mu ntara y’Iburengerazuba no mu gihugu hose muri rusange hakiri ikibazo cy’ubujiji mu butaruge butuma iterambere ryabo rituhuta uko byifuzwa, n’ibindi bibazo birebana n’ibikorwa-remezo cyane cyane imihanda.

Umushinga wo kuvoma gaz methane mu Kivu ni kimwe mu bikorwa basuye, ari naho batinze cyane kubera ko ari umushinga abanyagihugu bahanze amaso kuko igihe uzaba warangiye u Rwanda rutazongera kugira ibibazo by’ingufu zitanga amashanyarazi.

Abanyeshuri ba RDF Command and Staff College n'abayobozi batandukanye mu Ntara y'Iburengerazuba n'akarere ka Karongi
Abanyeshuri ba RDF Command and Staff College n’abayobozi batandukanye mu Ntara y’Iburengerazuba n’akarere ka Karongi

Ni umushinga wagombaga gutangira gutanga umusaruro mu mpera za 2013, ariko ntibyakunze kubera ikibazo cya sosiyete yitwa CIVICON yo muri Kenya yahambirijwe utwayo umwaka ushize kubera kunanirwa gukora akazi yari yahawe.

Ubu hari sosiyete yitwa Q-Sourcing yo muri Portugal igeze mu mirimo y’isoza ry’imashini ya mbere izatangirana n’icyiciro cya mbere kigomba gutanga megawatt 25, icya kabiri kikazatanga 75.

Banasuye Ishuri rikuru ryigisha ubumenyi ngiro (IPRC West, ishami rya Karongi), batemberezwa mu byumba binyuranye aho abanyeshuri bimenyereza imyuga y’ubukanishi rusange n’ubw’imodoka.

Ku cyicaro cy’Intara y’Iburengerazuba haje itsinda rigizwe n’abasirikare 17, umupolisi umwe wo mu Rwanda, abakoloneri babiri bakomoka muri Kenya na Ghana n’umumajoro umwe wo muri Uganda.

Abanyeshuri ba RDF Command and Staff College baturuka mu bihugu bigize umuryango w’Africa y’Iburasirazuba, umuryango ugizwe n’ Burundi, Kenya, u Rwanda, Uganda na Tanzania.

Amasomo aba basirikare bakuru bahabwa ari ku rwego rw’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bya gisirikare, agenewe abasirikare bakuru kuva ku ipeti rya Majoro kugeza ku ipeti rya Colonel.

GASANA Marcellin

Ibitekerezo   ( 7 )

nibyo bakwiye kutwigiraho byinshi mubijyanye na demokarasi kuko mu Rwanda ubutegetsi buteguwe neza kandi harimo abayobozi twishyiriyeho kandi igishimishe ubona koko ubuyobozi bwaregerejwe abaturage.

Mucyo yanditse ku itariki ya: 25-01-2014  →  Musubize

ndashimingabo zigihugu cyane,kubwumutekano duhorana,ariko harabasore beshi bakundigisirikare cyurwanda,nange ndimo,ariko twarakibuzepe!nkuko gukorera perime byorohejwe,abayobozi bingabo batwibuke bazaduhe poromosiyo yangajoma,borohejibizami bikorwa,natwe dukeneye kurindumutekano wigihu cyacu.

nitwa nsabimana jean nepo yanditse ku itariki ya: 24-01-2014  →  Musubize

Urwanda rushya rubereyeho gutanga urugero n’amasomo anyura abo tuyaha. kandi bajye bagaruka tubabwire tunabereke!

rwibasira yanditse ku itariki ya: 24-01-2014  →  Musubize

Twemera cyane ko uru Rda ruzagera kure, kandi Imana yararutoranyije ngo rutange runabere urugero ku bindi bihugu byiyita ko byateye imbere!

mapendo yanditse ku itariki ya: 24-01-2014  →  Musubize

Ni byiza ko igihugu cyacu cyahiswemo mu bitangirwamo amasomo, kandi kirabishoboye , mukomereze aho!!

Sura yanditse ku itariki ya: 24-01-2014  →  Musubize

Nizera ntashidikanya ko aya masomo dutanga azabera ibi bihugu rugero rwiza, kkdi ntibizabe amasigaracyicaro rwose!!

mugenzi yanditse ku itariki ya: 24-01-2014  →  Musubize

buri karere k’ u Rwanda gafite byinshi kagezeho mu gufasha abagatuye kwiteza imbere ku buryo bugaragara , abo banyeshuri rero batemberezwe hose maze berekwe ko iterambere ryo mu rwanda ridashakishirizwa mu mijyi ahubwo riri mu cyaro

bub yanditse ku itariki ya: 24-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka