Uburengerazuba: Abanyamuryango ba AVEGA barizezwa ko ibibazo byabo bizakemuka

Abapfakazi ba Jenoside bibumbiye mu muryango AVEGA Agahozo mu ntara y’Uburengerazuba barizezwa ko ibibazo bagifite bizakemuka kuko uwo muryango ugifitanye umubano mwiza n’abaterankunga; nk’uko byemezwa na Mukandori Dancile, Visi Prezidante wa AVEGA ku rwego rw’igihugu.

Ubwo bari mu nteko rusange ya karindwi yabereye mu karere ka Rusizi, abanyamuryango ba AVEGA mu ntara y’Uburengerazuba bagaragaje ko bagifite ibibazo birimo kutabona ubwisungane mu kwivuza kubera ko ngo benshi muri bo bagiye bashyirwa mu byiciro by’abakene bifashije kandi atariko byifashe.

Ibyo ngo byatewe nuko abakoze urutonde rwo kubarura abantu mu byiciro bagiye bibeshya bashingiye ku mazu aba bapfakazi n’imfubyi baba barimo kandi nyamara ataribo baba barayiyubakiye ariko ngo usibye ibyo ngo nta n’uwakwifuza kwitwa umutindi nyakujya kuko ari izina ribi.

Dancile Mukandori yizeza abanyamuryango ba AVEGA ko ibibazo byabo bizasubizwa.
Dancile Mukandori yizeza abanyamuryango ba AVEGA ko ibibazo byabo bizasubizwa.

Ni muri urwo rwego Mukandori Dancile visi Prezidante wa AVEGA yijeje aba bapfakazi ko bagiye gusubizwa mu byiciro by’abatishoboye kuko amafaranga 3000 bishyuzwa batabibona.

Iki kibazo kandi kijyana n’abakuze cyane kandi babaye incike batagira ababavugira bityo ibibazo byabo ntibimenyekane kubera ko batabasha kwigerera aho bagomba kumenyekanisha ibibazo byabo.

Ikindi kibazo cyagarutsweho kiremereye ni abanyamuryango batazi gusoma no kwandika , aha bemerewe ko bagiye gushakirwa abantu muri buri umurenge bazigisha abanyamuryango ba AVEGA bose gusoma no kwandika.

Abanyamuryango ba AVEGA kandi bagaragaje ko bafite imbogamizi zo kubura imiti igihe barwaye kuko ngo bahura n’ikibazo cyo kubura amafaranga yo kuyigura mu mafaramasi ku bafite ubwisungane, aha bakaba basabye ko nibura habaho faramasi zikorana n’ubwisungane mu kwivuza kugirango boye kwicwa n’indwara kandi bafite ubwishingizi. Aha bijejwe gukorwerwa ubuvugizi.

Abanyamuryango ba AVEGA mu ntara y'Uburengerazuba baraharanira kwigira.
Abanyamuryango ba AVEGA mu ntara y’Uburengerazuba baraharanira kwigira.

Muri rusange aba bapfakazi, barashimira umuryango wa AVEGA kuko ngo hari aho wabakuye n’aho ubagejeje ibi ngo bigaragarira ku bikorwa bamaze kugeraho birimo imishinga mito mito ibafasha kwikemurira ibibazo by’ingenzi bahura nabyo.

Uwitwa Mukamunazi avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yari yarihebye kuko ubuzima bwe bwari bwarahungabanye kuburyo ngo n’abamubonaga bari basigaye bamufata uko atari ariko ngo ubu yarakize kandi ari kwigira.

Abanyamuryango ba AVEGA mu ntara y’Uburengerazuba basabwe kujya bakundana bakitanaho mu gukemurirana ibibazo na wa wundi wincike abashoboye bakagira umutima wo kumenyekanisha ibibazo bya bagenzi babo.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka