Ubunyarwanda nibwo buzaduhesha agaciro – Sembagare

Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, aributsa abaturage bo muri ako karere ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” igamije gushyira imbere Ubunyarwanda kuko ari ko gaciro kabo bityo rero ngo bigomba kubatera ishema.

Agira ati “Gahunda ya Ndi Umunyarwanda nta kindi igamije ni ukugira ngo dushyire imbere Ubunyarwanda bwacu, turenge iby’amoko yaduteranyije Abanyarwanda bakajya ahabi bakicana! Kuba umunyarwanda ni ko gaciro kawe…Natwe tugire ishema, ijabo n’isheja kugira ngo igihugu cyacu tukitirirwe koko turi Abanyarwanda.”

Akomeza avuga ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda igamije “…tuzarage aba bana bacu ejo heza hazaza. Bagire ishema ryo kwitwa Abanyarwanda bo kugira ifpunwe ry’ibyabaye mu mateka mabi yanduje igihugu cyacu…”.

Umuyobozi w'akarere ka Burera, Sembagare Samuel.
Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel.

Umuyobozi w’akarere ka Burera kandi akomeza avuga ko ari ngombwa gushyira imbere Ubunyarwanda “kuko ni bwo buzaduhesha agaciro, nituba Abanyarwanda tuzaba turi bamwe bityo nugera no mu mahanga uvuge uti ‘Ndi Umunyarwanda”, ibyo by’amoko tubishyire impande…”.

Tariki ya 01/02/2014 hatangijwe ibiganiro kuri gahunga ya “Ndi Umunyarwanda” ku rwego rw’umudugudu mu rwego rwo kugeza iyi gahunda ku baturage bose binyujijwe ku nteko z’abaturage.

Ibiganiro bitangwa byibanda ku gusobanukirwa n’uburyo Ubunyarwanda bwagiye busenyuka mu mateka y’u Rwanda. Ibyo biganiro kandi bitanga ibisobanuro ku mikorere y’Abanyarwanda mu bihe bitandukanye by’amateka, ndetse n’agaciro k’imbabazi mu nzira yo gusana Ubunyarwanda.

Ibiganiro kuri “Ndi Umunyarwanda” birebera hamwe intambwe imaze kugerwaho mu nzira yo kubaka Ubunyarwanda ndetse no kurebera hamwe ibibazo bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka