Ubumwe n’ubwiyunge bwabagejeje ku byiza byinshi none biyemeje kubusakaza hose

Abagore bo mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera bibumbiye mu ishyirahamwe “Abaharanira Amahoro” biyemeje gukangurira abantu batandukanye igikorwa cy’ubumwe n’ubwiyunge kugira ngo nabo babashe kwishyira hamwe biteza imbere.

Abo bagore bavuga ko ubumwe n’ubwiyunge bwatumye bagera kuri byinshi. Mbere ntibagiraga aho kuba ariko ubu bafite amazu yabo bwite biyubakiye babikesha ubumwe n’ubwiyunge; nk’uko bitangazwa na Mukamana Jackeline, umwe muri abo bagore.

Bifuza ko ibikorwa byabo by’ubumwe n’ubwiyunge byakwira akarere kose ka Burera, Intara y’Amajyaruguru yose ndetse no mu Rwanda hose nk’uko babitangaza.

Igikorwa cy’ubumwe n’ubwiyunge babifashijwemo n’umuryango w’ivuga butumwa witwa MOUCECORE (Mouvement Chrétien pour l’Evangélisation, le Councelling et la Réconciliation) ubwo watangiraga gukorera mu karere ka Burera mu mwaka wa 2000.

Mukamana Jacqueline n'abo bari kumwe biyemeje gusakaza ibikorwa by'ubwiyunge.
Mukamana Jacqueline n’abo bari kumwe biyemeje gusakaza ibikorwa by’ubwiyunge.

Muri icyo gihe mu karere ka Burera havugwaga ikibazo cy’amacakubiri akomeye. Abo mu bwoko bw’Abatutsi babaga muri Kongo bari baratahutse basanga mu karere ka Burera abo mu bwoko bw’Abahutu maze bakajya batinyana, ntawugenderanira n’undi kubera Jenoside yakorewe Abatutsi yo mu mwaka wa 1994.

Muri icyo gihe bakivoma ku kiyaga cya Burera, bajyagayo bacecetse kugira ngo abandi batumva ko ari Abatutsi maze bakaba babata mu mazi.

Nyuma y’imyaka ibiri bacengewe n’ubumwe n’ubwiyunge

MOUCECORE ikigera mu karere ka Burera yatangiye guhuza abo batumvikanaga maze ibigisha ubumwe n’ubwiyunge. Byafashe imyaka igera kuri ibiri bigishwa kugira ngo ubumwe n’ubwiyunge bubacengere neza.

Nyuma y’imyaka ibiri bumvise babaye bamwe ntawe ukishisha undi maze bakora ishyirahamwe ririmo abagore 31 bashaka icyabateza imbere. Bicaye hamwe basanga ikibazo bafite bose kibabangamiye ari imiturire.

Mukamana agira ati “nkatwe twari tuvuye hanze twari dutuye muri utwo tubari, abari basanzwe mu Rwanda nabo benshi bari mu nzu z’ibyatsi, imvura igwa bagatwikira abana ibirago n’intara dusanga duhuje ikibazo cy’imiturire”.

Bahise bishyira mu matsinda bakajya bafashanya mu buryo butandukanye, batangira no kubakirana amazu. Nyuma umuyobozi wa MOUCECORE yarabasuye abatera inkunga none kugeza ubu bamaze kubakirana amazu agera kuri 21.

Bamwe mu bagize MOUCECORE, umuryango wafashishe abo bagore kubakirana amazu.
Bamwe mu bagize MOUCECORE, umuryango wafashishe abo bagore kubakirana amazu.

Abataragiraga aho baba, ubu bose bari mu mazu n’ubwo amwe ashaje. Icyo gikorwa cyo kubakirana baracyagikomeza ku buryo n’abafite inzu zishaje nabo bazubakirwa.

Usibye kuba bakora igikorwa cyo kubakirana, banakora n’ibindi bikorwa bitandukanye birimo gufasha abasigajwe inyuma n’amateka n’abandi batishoboye bo muri ako gace, gukora imishinga ibyara inyungu irimo uruganda rukora imigina ivaho ibihumyo n’ibindi.

Mukanama avuga ko ibikorwa byabo bagenda babyagura kuburyo bifuza ko bizagera kure hashoboka, bashishikariza abantu ibijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge.

Ishyirahamwe Abaharanira Amahoro ryo mu murenge wa Cyanika, rigizwe n’abagore 31, rimaze kubyara irindi ry’abagabo bagera kuri 25, aho nabo bamaze kugurirana inka ni 25.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo nabihamya nanjye nubwo ntahari, kuko abo bagore n’intangarugero mu murenge wa Cyanika kuko njye sinemeraga ko bizahinduka kuriya ubumwe nubwiyunge bukagerwaho uko. Uwo mudamu ndamwemera nintangarugero n’abagenzi be. Mama Innocent big up.

aimusong yanditse ku itariki ya: 14-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka