Ubumwe bw’Abanyarwanda bwakwifashishwa mu kubaka amahoro arambye mu karere

Abayobozi b’inzego z’ibanze barasabwa gukoresha neza ubumwe n’amahoro u Rwanda rufite kugira ngo bibe umusemburo w’amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Ibi byasabwe abayobozi b’inzego zikorera mu Karere ka Rusizi, ku wa 12 Mutarama 2016, mu mahugurwa yateguwe n’umuryango Benevolencij ukora ibikorwa byo kubaka amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Abayobozi b'inzego z'ibanze mu mahugurwa yo gushaka icyagarura amahoro mu Karere k'Ibiyaga Bigari.
Abayobozi b’inzego z’ibanze mu mahugurwa yo gushaka icyagarura amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Umuyobozi w’aka karere, Harerimana Frederic, atangiza aya mahugurwa, yavuze ko nk’akarere gakora ku mipaka, katagira amahoro arambye mu gihe ibihugu by’u Burundi na Congo bigifite ibibazo by’intambara ziri iwabo.

Harerimana avuga ko ibyaba byiza ari uko abaturage b’ibyo bihugu bose bagira amahoro bagahahirana, ari na ko banagendererana.

Yagize ati “Ayo mahoro dufite nk’Abanyarwanda ni ngombwa kuyabungabunga kugira ngo tudasubira inyuma ariko ntabwo twagira amahoro arambye mu gihe nk’akarere gaturiye imipaka y’u Burundi na Congo bagifite ibibazo.”

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic (iburyo) hamwe n'umukozi wa Benevolencij, Ngoma King.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic (iburyo) hamwe n’umukozi wa Benevolencij, Ngoma King.

Umukozi w’umuryango Benevolencij, Ngoma King, yavuze ko u Rwanda nk’igihugu gifite amahoro kinafite inshingano zikomeye kugira ngo amahoro arambye yubakwe mu karere ruherereyemo, hamaganywa ibikorwa by’abagizi ba nabi.

Yagize ati “Kimwe mu bihugu by’Ibiyaga Bigari kibuze amahoro, natwe ayo dufite ntitwavuga ko ari amahoro arambye. Abanyarwanda bafite inshingano zikomeye zo kugira ngo amahoro yubakwe mu karere.”

Mukankubito Emelance uhagarariye sosiyete sivile, avuga ko ari umwanya wo kwicara bakazajya bakoresha imbuga nkoranyambaga, bamagana ibikorwa bibi kuko kubiceceka bituma abahungabanya umutekano bibwira ko bashyigikiwe.

Umuryango wa Benevolencij ukora ibikorwa byo guharanira amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari washinzwe nyuma ya jenoside yakorewe Abayahudi, ukaba umaze imyaka 12 ukorera mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

intambwe twateye mukubaka igihugu cyacu n’akarere dutuyemo karebereho bibafashe kubaka amahoro n’ubumwe

mukankundiye yanditse ku itariki ya: 13-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka