Ubumenyi bakuye muri VTC bwabafashije guhangana n’ubushomeri
Abanyeshuri bize mu kigo cy’ubumenyi ngiro VTC/Bumba muri Rutsiro batangaza ko ubumenyi bahawe bwabafashije kurwanya ubushomeri babona akazi.
Ubwo hatangwaga impamyabushobozi ku nshuro ya mbere ku banyeshuri barangije mu mwaka wa 2014 na 2015 ku wa 30 Werurwe 2016, abo banyeshuri batangaje ko bize byinshi kandi byabafashije kubona akazi.

Dusabimana Elisabeth, warangije mu bwubatsi muri 2014, ati "Kwiga ubwubatsi aha byamfashije kuva mu bushomeri kuko nyuma naje kubona akazi, ubu nkora ku nyubako y’ibiro by’akarere aho nkorera ibihumbi 2000 ku munsi."
Nkurunziza Fidele, wize amashanyarazi, we agira ati “Nararangije mpita mbona akazi ku ivuriro aho mbakorera amashanyarazi mu gihe mbere nta kintu nakoraga uretse ubuhinzi kandi umusaruro ari muke, ariko ubu niba mpembwa ibihumbi 50 bimfasha kurihira bana amashuri nkanahingisha."
Padiri Ntirandekura Gilbert, ufite imicungire y’iri shuri mu nshingano ze, yavuze ko icyo basaba abarangije ari ukwitwararika mu kazi kabo aho yavuze ko batitaye ku buhanga bazajya banagira umutima mwiza mu kazi.
Ati "Turishimira ko abanyeshuri bagaragaje ubuhanga mu myigire yabo, icyo tubasaba ni ukurangwa n’umutima mwiza mu kazi ntibitware nabi ku bakiriya babagana."

Nsengiumva Denis, Umuyobozi wa VTC Bumba, yavuze ko bahuye n’imbogamizi zijyanye no kuba bamwe mu babyeyi bari batarumva akamaro ko kwiga imyuga, kuba nta macumbi bigatuma abaturuka kure bavunika, ndetse no kuba iri shuri ridafite ibikoresho bihagije.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubutegetsi n’Imicungire y’Abakozi wari uhagarariye Akarere ka Rutsiro, yavuze ko bazakomeza gufatanya n’iri shuri kugira ngo ibyo bibazo byose bikemuke dore ko ngo ikibazo cy’amacumbi bagiye kugikemura ku buftanye na World Vision ku buryo umwaka utaha azaba yuzuye.
VTC/Bumba yatangijwe muri 2014 ikaba imaze gusohora abanyeshuri basaga 180 ari na bo bahawe impamyabushobozi. Ifite amashami y’ubwubatsi, amashanyarazi, gusudira n’iryo gukora amazi(Plomberie).
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|