Ubufatanye bwa Rhenanie Palatinat n’u Rwanda ntibuzahungabana kuko bushingiye ku baturage
Ubuyobozi bw’intara ya Rhenanie Palatinat y’igihugu cy’u Budage bwavuze ko ubufatanye bwayo n’u Rwanda budashobora guhagarikwa n’impamvu za Politiki, nk’uko hari ibihugu byabikoze kubera gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 urwanira muri Kongo.
Mu kiganiro cyo gutegura isabukuru y’imyaka 30 y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Rhenanie Palatinat cyabaye kuri uyu wa mbere tariki 08/10/2012, Ministiri ushinzwe imitegekere, siporo n’ibikorwaremezo muri iyo ntara, Roger Lewentz, yatangaje ko idashobora guhagarika ubufasha igenera u Rwanda.
Yagize ati: “Umubano wacu ushingiye ku bucuti hagati y’abaturage, ntabwo ushingiye kuri politiki. Kandi erega hari n’icyizere ko mu byumweru bike biri imbere, n’ibyo bibazo bya politiki umuryango w’abibumbye uzabikemura igihugu cyacu (u Budage) kibigizemo uruhare”.
Uretse kuba abarimu, abaganga n’abandi banyarwanda bari mu nzego zitandukanye bashobora kujya kwihugura muri Rhenanie Palatinat, ndetse n’abarimu baho bakaza gutanga ubumenyi mu Rwanda, iyi ntara itanga inkunga ya miliyoni 2.5 z’amayero ku Rwanda buri mwaka.
Kuva Rhenanie Palatinat itangiye ubufatanye (jumelage) mu Rwanda mu mwaka w’1982, imaze gutanga miliyoni zisaga 70 z’amayero, zinyuze mu mishinga y’iterambere ya GIZ na KFW, nk’uko ubuyobozi bwayo bubivuga.

Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu Rwanda, James Musoni, wahuje itsinda ry’ubuyobozi bwa Rhenanie Palatinat na za Ministeri zitandukanye z’u Rwanda, yatangaje ko abaturage bayo nabo hari byinshi bigira ku Rwanda haba mu muco, kuba bazana ubucuruzi bwabo mu Rwanda hamwe no gukora ubukerarugendo.
Yashimiye iyo ntara kuba ikomeje ubufatanye n’u Rwanda ititaye kukuba rushinjwa gufasha umutwe wa M23, akaba yahaye agaciro umubano ushingiye ku migenderanire y’abaturage no kwigishanya, avuga ko aribwo buryo burambye bwo gushyigikira iterambere.
Rhenanie Palatinat imaze gufasha amashuri arenga 210 yo mu Rwanda mu kwigisha abarimu no gutanga ibikoresho, kwigisha abaganga, ndetse no gufasha abacuruzi bo mu Rwanda kohereza ibicuruzwa byabo mu Budage.
Muri iyi myaka ikurikiraho, iyi ntara ya Rhenanie Palatinat ivuga ko igiye kwigisha no gutanga ubufasha butandukanye mu mashuri y’imyuga.
Muri iki cyumweru intara ya Rhenanie Palatinat yizihiza imyaka 30 y’ubufatanye n’u Rwanda, hari itsinda ry’abaturage bayo barenga 30 biganjemo urubyiruko, baje gusura uduce dutandukanye tw’igihugu, mu rwego rwo kumenya ubufasha baha Abanyarwanda.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Abo bavandimwe ba Rhenanie Palatinat, nibaza iwacu mujye munyuzamo mubagirire udutendo two kubatetesha. Kubaha discounts muli za Hotels n,ibindi. Kubafata nk’ibyana by’ ingagi byanatsura Tourisme kandi nabo bakamenya ko tubakunda.