Ubufatanye bw’abayobozi n’abaturage bwatumye Burera yesa imihigo myinshi

Itsinda rishinzwe gusuzuma uko imihigo yashyizwe mu bikorwa mu turere rirashima akarere ka Burera kubera ko imihigo myinshi mu yo kari karahize karayishyize mu bikorwa, imike isigaye akaba ariyo igomba kongerwamo ingufu.

Iryo tsinda ryamaze iminsi ibiri mu karere ka Burera, kuva tariki 29-30/06/2012, risuzuma imihigo yose y’akarere ka Burera uko ari 57.

Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), Mufuruke Fred ukuriye iryo tsinda, avuga ko mu gihe cy’iminsi ibiri bamaze mu karere ka Burera basanze imihigo myinshi ako karere kahize karayishyize mu bikorwa.

Agira ati “…hari imihigo myinshi twabonye yashyizwe mu bikorwa hari n’iyindi nyine twasanze y’uko isaba kongeramo imbaraga…”.

Akomeza avuga ko ashima cyane ubufatanye buri hagati y’inzego zitandukanye ndetse n’abaturage mu karere ka Burera kuko aribyo byatumye besa iyo mihigo.

Nyuma yo gusuzuma imihigo, igisigaye ni ugusesengura kugira ngo barebe aho imihigo y’akarere ka Burera ihagaze ku ijanisha bakurikije uko yashyizwe mu bikorwa; nk’uko Mufuruke Fred yabisobanuye.

Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera avuga ko iyo mihigo kuba barayishyize mu bikorwa, byagizwemo uruhare n’abatuye akarere ka Burera, inzego z’umutekano muri ako karere ndetse n’abandi bafatanya bikorwa.

Bagiye kongera ingufu nyinshi muri imwe mu mihigo itararangira neza kugira ngo nayo igere ku rwego rushimishije; nk’uko Sembagare Samuel yabitangaje.

Ibibuga by'imikino itandukanye biri mu murenge wa Nemba.
Ibibuga by’imikino itandukanye biri mu murenge wa Nemba.

Ku munsi wa mbere w’isuzuma ry’imihigo, itsinda ribishinzwe ryasuzumye imihigo yose, umwe ku wundi, mu nyandiko. Umunsi wakurikiye ho wabaye uwo kujya kwirebera n’amaso, mu mirenge itandukanye, uko iyo mihigo bahize imeze.

Iryo tsinda riri kumwe n’abayobozi batandukanye b’akarere ka Burera basuye imihigo y’ako karere iri mu mirenge itandukanye.

Imwe mu mihigo akarere ka Burera kahize harimo ikusanyirizo ry’amata riri mu murenge wa Cyanika, ibibuga by’imikino itandukanye biri mu murenge wa Nemba, imashini ebyiri zihinga, kubaka sitade ya Kirambo, imihanda itandukanye ihuza imirenge n’ibindi.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyiza ikinyababa ariko baduhe numurirobadukorere numuhanda wa kinyababa

mwiza yanditse ku itariki ya: 1-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka