Ubudage burashima uruhare rw’u Rwanda mu kubungabunga amahoro ku isi

Guverinoma y’igihugu cy’Ubudage imaze gushyikiriza u Rwanda inyubako eshatu zigezweho zizifashishwa mu kwigisha abapolisi gukomeza kunonosora ubumenyi n’imyiteguro mu butumwa bwo kubungabunga amahoro polisi y’u Rwanda imaze kumyenyekanaho hirya no hino ku isi.

Ambasaderi wungirije uhagarariye Ubudage mu Rwanda, Nils Warner, aravuga ko igihugu cye gishima cyane uruhare rw’u Rwanda mu kubungabunga amahoro ku isi, akaba ariyo mpamvu Ubudage bwafashije u Rwanda mu kubaka ahagenewe kuzigishirizwa abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku isi.

Aya mazu Ubudage bumaze gushyikiriza Polisi y’u Rwanda yubatswe mu ishuri rya polisi riri i Gishari mu karere ka Rwamagana, aho polisi y’u Rwanda isanzwe yigishiriza abitegura kuba abapolisi.

Munyabagisha Valens, umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y'Umutekano na Nils Warner wungirije uhagarariye Ubudage mu Rwanda bafungura inyubako Ubudage bwubakiye polisi.
Munyabagisha Valens, umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’Umutekano na Nils Warner wungirije uhagarariye Ubudage mu Rwanda bafungura inyubako Ubudage bwubakiye polisi.

Ambasaderi wungirije w’Ubudage mu Rwanda yavuze ko Ubudage bushima uruhare u Rwanda rugira mu kubungabunga amahoro ku isi, ndetse anashima uko pilisi ibumbatiye umutekano mu Rwanda kuko ari hamwe mu hantu hatekanye ku isi.

Ngo kuba mu Rwanda harangwa umutekano, ni ibyo gushimirwa Abanyarwanda bose, kandi abaturage bakwiye gukoresha ayo mahirwe yo kugira umutekano usesuye, bagakora ibikorwa by’iterambere bidashoboka ahatari amahoro.

Umuyobozi wa GIZ, ishami ry'Ubudage rishinzwe iterambere mpuzamahanga ashyikiriza minisiteri y'Umutekano inyubako Ubudage bwubakiye polisi y'u Rwanda.
Umuyobozi wa GIZ, ishami ry’Ubudage rishinzwe iterambere mpuzamahanga ashyikiriza minisiteri y’Umutekano inyubako Ubudage bwubakiye polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Supt. Theos Badege, yabwiye Kigali Today ko izo nyubako zizafasha polisi y’u Rwanda gukomeza kwitoza neza, ndetse ngo zikazanakoreshwa mu guhugura abapolisi bo mu karere u Rwanda ruherereyemo bakenera kwigira imikorere myiza kuri polisi y’u Rwanda.

Muri uwo muhango kandi hatanzwe imodoka ebyiri (Toyota pick up na Suzuki Grand Vitara) zizakoreshwa cyane mu bikorwa byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo   ( 1 )

Twishimiye izonyubako rwose barakoze cyane ariko bazakomeze no gushishoza neza uko twakomeza kugira imibanire myiza.

kimenyi yanditse ku itariki ya: 27-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka