Ububiko bwa RBC bwari bukongotse
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 22/4/2013, ububiko bw’Ikigo gishinzwe ubuzima (RBC) buri i Gikondo hafi yo kuri MAGERWA, bwadutsemo inkongi y’umuriro itwika bimwe mu bikoresho byiganjemo impapuro, ibitabo bitarakoreshwa byo kwiyandikisha by’abarwayi ba SIDA, hamwe n’inzitiramubu.
Ibikoresho bizimya umuriro nibyo byabanje kwitabazwa, mbere y’uko Polisi itabara na kizimyamoto (ikimodoka kizimya), umuriro ukaba wazimijwe utarafata inyubako yose.
“Ibikoresho bibitse hano ni ibishaje twari twaravanye muri za biro zitandukanye, bitegereje gutezwa cyamunara, ibyinshi ni ibintu bitari bifite akamaro ariko ntitwavuga ko ntacyo duhombye, kuko twabikodeshereje ububiko”, nk’uko Arthur Asiimwe, ushinzwe itamanaho muri RBC yasobanuye.
Nyir’inyubako yahiye, Mutuyeyezu Jean Bosco, yavuze ko adashobora gukekeranya icyateye uko gushya kw’inzu ye yubatswe mu mwaka w’1994, ariko umwe mu bahakora utashatse ko izina rye ritangazwa, akeka ko umuriro watewe n’intsinga z’amashanyarazi zakoranyeho, kubera gutsikamirwa n’ibintu byinshi bihabitse.

Mu bubiko bwa RBC bugizwe n’ibyumba bitatu, harimo ibikoresho bitandukanye birimo za mudasobwa, amameza n’intebe, impapuro n’ibitabo by’imfashanyigisho mu by’ubuzima, ndetse n’inzitiramibu, ariko ku bw’amahirwe byatabawe bitarashya byose.
Imiriro ikomeje kwibasira uduce dutandukanye two mu gihugu, iheruka gutwika iguriro rya Simba Super Market, Radio Isango Star, inzu y’urunywero no kubyiniramo ya Cadillac, amaduka y’i Muhanga, utubare twa Down Town na La Classe mu mujyi wa Kigali n’ahandi hatandukanye.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
najyiragango nibutse ibigo nkibyo bifite ububiko nibindi bijyanye na logistics ko bakwiye kujya ba reba abize logistics bakabaha akazi kuko nubwo aribake ariko barahari kandi babifitiye ubumenyi buhagije nubwo haba imyaka nimyaka ntangaruka kuko udafite logs ninkumuntu utagira urutirigongo murakoze.