USA yavuze ko kujyana Gen. Bosco Ntaganda i La Haye ari intambwe yo gukemura ibibazo bya Congo

Umunyamabanga wungirije wa Reta zunze ubumwe za Amerika (USA) ushinzwe Afurika, Johnnie Carson yatangaje ko kujyana Gen. Bosco Ntaganda mu rukukiko mpuzamahanga rw’i La Haye mu Buholandi, ari intambwe ikomeye yo kubonera amahoro igihugu cya Congo Kinshasa.

Johnnie Carson yagize ati “Nubwo hakiri imbogamizi zikomeye zirimo ibibazo by’impunzi n’amakimbirane ashingiye ku mabuye y’agaciro, kujyana Ntaganda i La Haye ni intango, ikaba n’intambwe ikomeye yo kubonera Congo amahoro, kuko azabera abandi barwanyi urugero”-.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo hirya no hino ku isi, hakoreshejwe telefone kuri uyu wa gatatu tariki 20/03/2013, Umunyamabanga wungirijwe wa Amerika ushinzwe Afurika yamenyesheje ko igihe cyo kujyana Gen. Bosco Ntaganda i La Haye kitaramenyekana neza.

Yavuze ko igihugu cye cya USA kirimo kugirana ibiganiro na Reta y’u Rwanda, kugira ngo yemere ko Ntaganda asohoka muri Ambasade ya Amerika i Kigali, akurizwa indege imujyana ku rukiko mpuzamahanga mu Buholandi, nk’uko yari yaje abisaba ubwo yivanaga muri Congo ku wa mbere w’iki cyumweru.

USA kandi ngo iracyategereje intumwa z’urukiko rw’i La Haye zigomba kugera mu Rwanda mu gihe kitarenze amasaha 48, zije gutegura dosiye yo kujyana Ntaganda mu rukiko mpuzamahanga. Carson yavuze ko igihugu cye kigomba no kubanza kuganira n’ibihugu by’Ubuholandi n’Ubwongereza kuri dosiye ya Ntaganda.

Leta zunze ubumwe za Amerika n’u Rwanda ntibyigeze bisinya amasezerano ashyiraho urukiko mpuzamahanga rw’i La Haye, ariko ngo bisangiye indangagaciro n’ibindi bihugu, ku buryo bitagomba kwanga ko Ntaganda ajyanwa muri urwo rukiko, nk’uko umunyamabanga wungirije wa Amerika yatangaje.

Ari i Washington muri Amerika, Johnnie Carson yunganiwe n’umwungirije Michael Pelletier, baganiriye kuri telefone n’abanyamakuru bari hirya no hino mu Rwanda, muri Congo Kinshasa, mu Budage no mu Bufaransa, hakoreshejwe indimi z’icyongereza n’igifaransa.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

it’s ok but barekure izo nkunga urwanda rukomeze rwese imihigo

peter claver yanditse ku itariki ya: 21-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka