USA ikomeje gutanga ibikoresho ku ngabo z’u Rwanda bizifasha kubungabunga amahoro ku isi
Kuri uyu wa gatatu tariki 15/5/2013, Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) zahaye ingabo z’u Rwanda ibikoresho bizajya muri Sudani y’Epfo byo gutegura ibiribwa, mu rwego rwo gukomeza ubufatanye busanzweho hagati ya USA n’igisirikare cy’u Rwanda, bwo kubungabunga amohoro mu bihugu bitandukanye.
Ibyo bikoresho biteka bikanatunganya ibiribwa mu buryo butandukanye, bifite agaciro ka miliyoni 1.2 y’amadolari y’Amerika, byatanzwe na Ambasaderi wa USA mu Rwanda, Donald Koran, ku ruhande rw’u Rwanda bikaba byakiriwe n’Umugaba mukuru w’Ingabo, Lt Gen. Charles Kayonga.
“Mu izina rya Leta y’u Rwanda ndashimira igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika; si ubwa mbere kuko iyi nkunga muhora muyitanga. Ku ruhande rwacu dukomeje kongera imbaraga mu kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, ariko ibi bikoresho bikazatwongerera izirenzeho”; nk’uko Lt.Gen.Charles Kayonga yabwiye Ambasaderi Koran.
Ambasaderi wa USA mu Rwanda yasezeranije ingabo z’u Rwanda ko zizakomeza guhabwa ubufasha butuma ziguma ku rwego ruhambaye cyane kurusha iz’ibindi bihugu, aho ngo ari cyo gisirikare gikomeye kurusha icy’ibihugu bya Afurika y’uburasirazuba, ndetse no muri Afurika yose muri rusange.
“Ubushobozi bwanyu bwo gukorera ahantu hagoye, ndetse no kugera mu butumwa buruhanije, ni ntagereranywa”, nk’uko Amb. Koran yabwiye ingabo z’u Rwanda.

Iki ngo ni ikimenyetso cyerekana umubano mwiza igisirikare cy’u Rwanda gifitanye na Leta zunze ubumwe za Amerika, nk’uko umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig. Gen. Joseph Nzabamwita yatangaje.
Yavuze ko mu mwaka wa 2007 Leta zunze ubumwe za Amerika zatanze inkunga y’ibikoresho bitandukanye ku ngabo z’u Rwanda ziri i Darfur, bikaba byari bifite agaciro ka miliyoni 20 z’amadolari y’Amerika, ndetse ko mu minsi iri imbere USA izanatanga indi nkunga ya za mudasobwa.
Muri Sudani y’Epfo ahazajyanwa ibikoresho byo mu gikoni, hariyo ingabo z’u Rwanda 950 ziri mu butumwa, barimo 100 bakora ibikorwa by’amaboko nko kubaka imihanda n’ibindi bikorwa rusange biteza imbere abaturage.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyu mu ambassadeur ni mwiza uretseko muri iyi nkuru hari aho ashyiramo ibikabyo bigasa nk
aho ari gushyenga niba atari amarangamutima y
uwanditse iyi nkuru.Ko igisirikare cyacu ngo ni icyambere muri afrika yose ???Aha nta kuri kurimo rwose tujye tuvugisha ukuri kandi dushyire mu gaciro.ni byiza. mbese nako mwakoze