UR Nyagatare Campus yafashije Abanyarwanda birukanywe Tanzaniya
Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare ryashyikirije inkunga y’ibikoresho by’isuku bifite agaciro k’ibihumbi 762 nabo bizeza kutabigurisha.
Ibi byabaye kuri uyu wa 27 Ugushyingo, inkunga yashyikirijwe imiryango 12 y’abanyarwanda birukanywe Tanzaniya batuye mu mudugudu wa Marongero Akagari ka Ryabega Umurenge wa Nyagatare.

Yari igizwe n’ibikoresho by’isuku ndetse n’imyambaro y’abana n’abakuze.
Kantengwa Immaculate umuyobozi w’ihuriro ry’abagore bakora muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare avuga ko impamvu babahaye ibikoresho by’isuku n’imyambaro ari ukubifuriza iminsi mikuru myiza no kubashishikariza kugira umuco w’isuku.
Ati “Ni bene wacu bambuwe ibyabo Tanzaniya. Twashakaga kubereka ko turi bamwe kandi tukabaha umunsi mukuru tukanashishikariza isuku kugira ngo barusheho kugira ubuzima bwiza.”
Sekamana Simon yatahutse mu Rwanda amaze imyaka irenga 50 mu gihugu cya Tanzaniya.
Ashima inkunga bahawe ndetse akemeza ko izabafasha kugira isuku ariko by’umwihariko ikaba ari ikimenyetso cy’urukundo no gushimangira umuco nyarwanda.
Ngo kera na kare Umunyarwanda yafashaga mugenzi we utameze neza kandi nabo ngo biteguye kuzafasha abandi babaye.
Sekamana Simon ati“Guterwa inkunga Imana ibinyuza mu bantu. Mu Kinyarwanda ngo umuntu agutera inkunga ashaka ko nawe uzayigirira undi. Ntabwo tuzagurisha ibyo duhawe ahubwo natwe tuzabyitura abazaba bababaye kuturusha.”
Ibikoresho bahawe harimo isabune, amabase n’ibidomoro ndetse n’imyambaro byose bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana arindwi na mirongo itandatu na bibiri ( 762,000).
Ni amafaranga yakusanyijwe n’abagore bakora muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare bibumbiye muri club y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango.
Ubutaha ngo bakaba bateganya kuzafasha Abanyarwarnda birukanywe Tanzaniya kwikorera uturima tw’igikoni no kuboneza urubyaro.
SEBASAZA Gasana Emmanuel.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
umutima aba banyashuri bagize bazawuhorane, nk’abanyarwanda ntitukareke bagenzi bacu bagira ikibazo kandi duhari