UNHCR irashinja FDLR kwica impunzi

Umuvugizi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), Adrian Edwards, yatangaje ko uyu muryango utishimiye na gato uburyo inyeshyamba zibumbiye mu mutwe wa FDLR zikomeje gukorera iyicarubozo impunzi zavanywe mu byazo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Ibi yabivuze ashingiye kuri raporo zerekana akarengane gakorerwa impunzi ziri mu nkambi iherereye muri Kivu y’amajyaruguru zikomeza guhohoterwa no gukorerwa iyicarubozo.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru, tariki 03/02/2012, Adrian Eduard yatanze urugero ko tariki 13/12/2011 ingabo za FDLR zakubise impunzi zirindwi z’abasivili zirabica kubera ko banze gukora imirimo y’agahato.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa interineti rwa UNHCR, uyu muvugizi arakangurira impande zose kubaha uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kubahiriza amategeko arengera impunzi no kutavogera uburenganzira bw’abaturage nk’uko birimo kugaragara cyane mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru.

Umuvugizi wa UNHCR yongeye gukangurira ababishinzwe bose gushyira imbaraga mu kubungabunga umutekano w’impunzi n’abaturage. Yongeyeho ko bagiye gukaza ubufatanye na MONUSCO kugira ngo umutekano urusheho kubungabungwa.

Mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru hari inkambi z’impuzi zigera kuri 31 zibarirwamo abantu barenga ibihumbi 79 bakuwe mu byabo mu bice bitandukanye bya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Abo bantu bose ngo ntibizeye kuzasubira mu byabo kuko intambara igenda ikara hagati y’abasirikare n’imitwe yitwaje intwaro igaragara muri Congo harimo na FDLR.

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka