UNAMID yifatanyije n’Abanyarwanda kwizihiza ubwigenge no kwibohora
Abari mu butumwa bwo kugarura amahoro i Darfur muri Sudani (UNAMID) bifatanije n’Abanyarwanda mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 u Rwanda rubonye ubwigenge, n’isabukuru y’imyaka 18 rumaze rwibohoye.
Ibi birori byaranzwe n’akarasisi ndetse no kurwanisha amaboko (martial arts demonstration) byakozwe n’abasirikari bo muri batayo ya Rwanbat 33 ikorera El Fasher, umurwa mukuru wa Darfur y’Amajyaruguru.
Mohammed B Yonis, wungirije umuyobozi wa UNAMID, yashimiye Abanyarwanda ubushake n’ubushobozi zagize mu kuva mu bihe bikomeye banyuzemo. Yongeyeho ko ubwitange u Rwanda rwagize mu kugarura amahoro ari bwinshi kandi ari amateka.

Mu izina ry’Abanyarwanda bari muri Darfur, Lt Gen Patrick Nyamvumba, UNAMID yagize ati: “isabukuru y’imyaka 50 u Rwanda rubonye ubwigenge ni igihe cyo kwishima ariko kikaba n’igihe cyo kureba inyuma".
Lt Gen Nyamvumba yasobanuye ko ari igihe cyo kureba urugendo rugana ku bwigenge, Abanyarwanda bakigira ku makosa yakozwe mu gihe cyashize, bagakura imbaraga mu byo bagezeho.

yakomeje ati "tigomba gushyira imbaraga mu bisubizo ngo tugere ku ntumbero yacu y’abaturage bunze ubumwe, babayeho neza kandi bihesha agaciro”.
Ibi birori byitabiriwe n’abasirikari b’Abanyarwanda, abapolisi n’abasivili benshi bakorera muri Darfur, ndetse n’abakozi ba UNAMID n’abaturage b’Abanyasudani bo muri El Fasher.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|