UN yasabye u Rwanda kuzamurikira ibindi bihugu uko ruteza imbere ingufu z’amashanyarazi

Intumwa yihariye ya UN ishinzwe ku buryo bwihariye ibibazo by’ingufu zakoreshwamo amashanyarazi, Dr Kandeh Yumukella, yabwiye perezida w’u Rwanda ko Umuryango w’Abibumbye wifuza ko u Rwanda rwawufasha mu kumurikira ibindi bihugu uko izo ngufu zitezwa imbere kandi zikagirira abaturage akamaro.

Ibi ngi biraterwa n’uko u Rwanda rwamaze kugera ku ntambwe nziza yo gukoresha izo ngufu ku neza n’iterambere ry’abaturage bose kandi rukaba rufite gahunda y’igenamigambi rinoze ryo kongera izo ngufu uyu Dr Kandeh Yumukella yifuza ko ibindi bihugu by’amahanga byakwigira ku Rwanda.

Dr Kandeh Yumukella yagiranye ibiganiro na perezida w’u Rwanda Paul Kagame ku gicamunsi cyo kuwa 20/05/2014 mu ngoro Village Urugwiro perezida Kagame akoreramo, aho baganiriye ku ngamba u Rwanda rukoresha mu guteza imbere imikoreshereze myiza y’ingufu zose zitanga amashanyarazi ndetse na gahunda yo kuyongera ngo asakare hose ku baturage atarageraho kugera ubu.

Perezida Kagame hamwe n'Intumwa yihariye ya UN ishinzwe ku buryo bwihariye ibibazo by'ingufu, Dr Kandeh Yumukella.
Perezida Kagame hamwe n’Intumwa yihariye ya UN ishinzwe ku buryo bwihariye ibibazo by’ingufu, Dr Kandeh Yumukella.

Dr Kandeh Yumukella kandi yasabye u Rwanda ko rwakwemera kuzatanga ubuhamya bwiza bwarwo mu nama idasanzwe Umuryango w’Abibumbye uzakoresha mu kwezi kwa Nzeli, inama izigirwamo uko hakoreshwa ingufu ziramba.

Muri iyo nama ngo u Rwanda rwazamurikira ibindi bihugu uko rwashyizeho igenamigambi ribereye iterambere ry’abaturage kandi rukereka ibindi bihugu uko nabyo byakwitwara mu gutegura igenamigambi rinoze ryazafasha mu gucyemura ikibazo cy’ingufu nke, zikongerwa kandi zigasakazwa neza ku baturage bose hagamijwe iterambere rirambye.

Biteganijwe ko ibyo u Rwanda rwagezeho n’uburyo bikorwa bizamurikwa na minisitiri Silas Lwakabamba ushinzwe ibikorwaremezo mu Rwanda, kuko bwana Kandeh Yumukella yavuze ko perezida w’u Rwanda yemeye ko u Rwanda ruzatanga uwo musanzu mu gufasha ibindi bihugu.

Dr Kandeh Yumukella yavuze kandi ko ashima u Rwanda kuba rwaremeye kugenera umwanya ikibazo cyo kwiga ku ngufu mu nama rusange za Banki Nyafurika y’iterambere ziri kubera i Kigali ku matariki ya 19 kugera kuwa 23/05/2014.

Perezida Kagame na Minisitiri Lwakabamba bakiriye Dr Kandeh Yumukella hamwe n'intumwa zari zimuherekeje.
Perezida Kagame na Minisitiri Lwakabamba bakiriye Dr Kandeh Yumukella hamwe n’intumwa zari zimuherekeje.

Bwana Kandeh Yumukella ati “Twashimiye u Rwanda na perezida Paul Kagame kuba barakiriye inama ikomeye ya Banki Nyafurika kandi bakagenamo n’umwanya wo kwiga ku kibazo cy’ingufu abatuye isi bakeneye ngo babeho neza kandi batere imbere. U Rwanda by’umwihariko rwabereye ibindi bihugu urugero, aho ruri mu bihugu bifite umuvuduko mu gusaka ingufu z’amashanyarazi mu byaro, aho abaturage batuye.”

Uyu muyobozi mu muryango w’Abibumbye kandi yanatumiye perezida Kagame kuzitabira inama ku rwego rw’isi izigirwamo guhangana no gucyemura ikibazo cy’ingufu.

Minisitiri w’ibikorwaremezo mu Rwanda, Professor Silas Lwakabamba wari muri ibyo biganiro na perezida Kagame yabwiye abanyamakuru ko urugero rw’u Rwanda mu gusakaza ingufu no kuzongera mu gihe kirambye biri muri gahunda ndende ya Leta yo guteza abaturage imbere, aho imigambi yose igihugu gitegura iba igamije imibereho myiza y’abaturage.

Uru rugero n’ubushake bwo guteza imbere igihugu n’abaturage ngo nibyo u Rwanda ruzategura neza rukabimurikira ibihugu by’amahanga bikiri inyuma mu gukoresha neza ingufu bifite.

Kigali Today

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka